Yesu ashimwe bakundwa 🖐🏽
🙏🏽Nshimiye Imana na none impaye uyu mwanya mwiza wo kuganira namwe ijambo ryayo, muri kumwe na Theogene Niyonzima, Papa Orli – ADEPR Cyahafi.
INTEGO: IMBARAGA ZO KUNESHA ZIRI MURI WOWE
Reka dusome
➖2 Abami 13:14-19
Kandi Yehowasi akiri ku ngoma ye, Elisa afatwa n’indwara, ari yo yamwishe. Yehowasi umwami w’Abisirayeli aramanuka ajya aho ari, aramuririra aravuga ati “Ye baba data we, ko wari amagare n’abanyamafarashi ba Isirayeli!” Elisa aramubwira ati “Enda umuheto n’imyambi.” Nuko arayenda. Abwira umwami w’Abisirayeli ati “Fata umuheto mu kuboko.” Awufata mu kuboko. Elisa ashyira ibiganza bye ku by’umwami. Aherako aravuga ati “Kingura idirishya ryerekeye iburasirazuba.” Ararikingura. Elisa aramubwira ati “Rasa.” Ararasa. Aravuga ati “Ni umwambi w’Uwiteka unesha, ni wo mwambi wo kunesha i Siriya, kuko uzatsinda Abasiriya muri Afeka kugeza aho uzabatsembera.” Aramubwira ati “Enda imyambi.” Arayenda. Abwira umwami w’Abisirayeli ati “Yikubite hasi.” Ayikubita hasi gatatu arekera aho. Umuntu w’Imana aramurakarira aramubwira ati “Iyaba wakubise gatanu cyangwa gatandatu, watsinze Abasiriya kugeza aho uzabarimburira. Ariko none uzatsinda i Siriya gatatu gusa.”
➖Imigani 26: 20
“Iyo inkwi zibuze umuriro urashira, Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira.”
👆🏽Ari Yehowasi na se Yehowahazi bose bakoze ibyangwa n’Uwiteka mu gihe cyo ku ngoma zabo ubwo bari abami b’Abayuda bakurikije Yerobowamu mwene Nebati woheje Abisirayeli gucumura ku Uwiteka. Uko biri kose ijambo ry’ubuhanuzi rirusha imbaraga amagare n’amafarashi, Petero niwe wabibonye aravuga ngo Nyamara dufite ijambo ryahanuwe kdi rirushaho kugira imbaraga iyo turyitayeho [2Petero 1:19]
🤝🏽 Bene data bakundwa ijambo ryatubwiye ngo: Yehowasi abonye ko Elisa arwaye ariwe wari umuhanuzi w’Uwiteka muri Isirayeli [visionnaire] afatwa n’ubwoba n’amarira menshi yibaza uko bizagenda nyuma yo gupfa kwe ariko Umuntu w’Imana Elisa aha Yehowasi Umuheto n’Imyambi byo kurasa [Bisobanuye Imbaraga n’intsinzi by’Umuteka] ubundi arasa rimwe akubita n’imyambi hasi gatatu gusa bisobanuye ko azatsinda abasiriya gatatu gusa ni cyo cyatumye Elisa amurakarira ku bwo Kwizera guke [Weak Faith]
👉🏽Nubwo bwo Yehowasi yahawe intsinzi no kunesha biva ku Uwiteka ntiyabifashe ngo akomeze abihe agaciro kuko icyo Elisa yakoze kwari kumumenyesha ko imuhaye imbaraga zo gukomeza kwima ingoma yo kuyobora abayuda.
🏹Iki kimenyetso cyo kurasa cyerekana intsinzi nicyo Uwiteka yakoresheje kuri Yosuwa igihe bari ku musozi wa Ayi – Yosuwa 8: 18 ‘’Uwiteka abwira Yosuwa ati “Tunga kuri Ayi icumu ryawe kuko ngiye kuyikugabiza.” Yosuwa atunga kuri Ayi icumu yari afite mu ntoki.’’
👏🏼 Mu buzima bw’umukristo ku mugenzi ugana i Siyoni, hari igihe ubona ibintu biguteye ubwoba ukabona nta gisobanuro, wajya Gusenga Imana ukumva irakubwiye ngo Senga ariko wasenga umunsi umwe cga ibiri ukumva Imana yarumvise ariko Daniel yabaye mu masengesho ntiyabonekanaho igicumuro cga amafuti ageza ku munsi wa 21 agisenga Marayika abona kumugezaho ibisubizo by’amasenegsho [Daniyeli 10:11-15]
👆🏽Twasomye irindi jambo mu gitabo cy’Imigani aho batubwira bati: Iyo inkwi zibuze umuriro urashira, Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira.
🖐🏼 Nkuko tubizi hari ababona inkwi bagiye gusenya, abandi bakagura ibiti bakasa, abandi bakagura amakara, abandi nabo bagakoresha amashyanyarazi, abandi bagakoresha biogas, cga imirasire y’izuba. Abo bose baba bashaka UMURIRO.
👉🏽Maze Yesu aca umugani w’abakobwa 10, harimo batanu b’abanyabwenge na batanu b’abapfu, bose bari bafite amatabaza yaka (Umuriro) ikibatandukanyije nuko harimo abafite amavuta (Inkwi) nubwo nta muntu wari kumenya ufite amavuta uwari we kuko bose barasaga, baririmba muri choral imwe, bumva ijambo, basenga. Ariko igihe umukwe yinjiye ibintu byarasobanutse. Abo inkwi zashiranye batangiye gusabiriza bati muduhe amavuta, kuki mutatubwiye ko mufite amavuta ❓
➖Aburahamu na sara inkwi zibashiranye umuriro urazima: aburahamu agenda abeshya ko sara ari mushiki we, babonye amasezerano atinze bati dushake indi nzira tubone umwana (Ishimayeli aba aravutse.
➖Abasirayeli ubwiza bw’Imana bubashiranye batangira kuramya ikigirwamana bacuriwe na Aroni, batangira kwifuza amadegende na tungurusumu byo muri Egiputa ndetse no gusubirayo.
➖Uyu muriro Ananias na Safira ubazimanye babeshya umwuka w’Imana bapfa bararimbuka.
🙏🏼Tugana ku musozo, Umuriro Umukristo acana niwo umuha imbaraga zo gukubita hasi imyambi kuko aho amasengesho abuze haba amagambo, kdi aho kuvuga ijambo ry’Imana bibuze haba intonganya, ariko Pawulo yavuze ijambo mu mudendezo no mu minyururu, aho yifuzaga ko abantu bose baba nkawe uretse iminyururu na Agripa nawe yari yemeye.
Ndabakunda cyane💞
Imana iduhane umugisha.
Papa Orli.