ICYIGISHO CYO KU WA KANE TARIKI 24-10-2019 TUGWZWAHO NA HAKIZIMANA Theogene

Amahoro atangwa n’Imana adatangwa n’abisi abane namwe kuko aya mahoro Yesu aha abantu be ntagira akagero ntarondoreka niko umuririmbyi yavuze ngo ajya ahumuriza abayafite nutayata ntabwo yayakurwaho kuyata nikintu gikomeye kuko kongera kuyabona biragora ibyiza rero ni ukuyagundira.

Ndagirango ijambo ry’uyumunsi turaganiraho ndibabwire
Nijambo ryitwa: “KURUNDUKA.”
Dusome:

📖1Samweli3:19-20

19-Samweli arakura,Uwiteka abana na we ntiyakunda ko hagira ijambo na rimwe rya Samweli rigwa hasi.
20 -Nuko Abisiraheli bose,uhereye i Dani ukageza i Berisheba,bamenya ko Samweli yarundukiye mu buhanuzi bw’Uwiteka.

👉Irijambo ryo kurunduka twarisobanura muri ubu buryo: mbona ari ukujya mubintu ukabijyamo wese wese ukajyanamo umubiri ndetse n’ibitekerezo byose mbese ukabijyanamo umutima wose n’ubwenge bwose n’umubiri wose.

👉Hano rero aho dutuye muri iyisi usanga abantu twararundukiye mubintu bitandukanye kuko ariho isi ituganisha ndetse n’umwami wayo satani utatworoheye.
👥Abenshi barundukiye mumafaranga barara badasinziriye kandi nibyo koko umwongereza yaravuze ngo no monney no life amafaranga adufatiye runini muburyo bw’umubiri ariko tutarebye neza yaturundura nk’abanyamwuka dukwiriye kuba maso kuko aho amafaranga atuganisha si heza.
👉Abandi barundukiye mubusinzi kuburyo usanga umuntu arara anywa inzoga akazirirwamo mbese umugani waryajambo ryanditse muri Yesaya yaravuze ngo bazabona ishyano abazindurwa no kunywa inzoga bakazinywa kugeza ubwo zibahinduye nk’abasazi
👉ibi ntahandi biganisha uretse kukubona ishyano.

👌Uziko hari abarundukiye mubusambanyi ngo niwo mwuga ntakindi bakora ugasanga no kumbuga nkoranyambaga yabyanditseho,ndetse bagashyiraho n’amafoto rwose bambaye ubusa ,bagashyiraho na numero za telephone wabasangaho ubakeneye mbese bakarundukiramo ariko ibi ntacyo bimaze uretse kurimbuka .

👉Hari abarundukiye mubwicanyi umuntu akaba ikihebe pe cyangwa umuntu akaba umurozi akica abantu umusubirizo kandi bene aba ntibatangwa no kujya munzu y’Imana ntibatinya impinjya barazikenyura ntibatinya ninsoro mbese bakuyeho bagotomera amaraso nkugotomera amazi ,ariko ijambo ritubwirako nibatihana bazarimbuka .

👌Uziko hari nabarundukiye mumagambo bazindurwa no kuvuga abandi no kubateranya bagasenya ingo z’abandi no mu itorero ry’Imana binjiyemo amakorari arasenyuka kubera amagambo abantu barangana kubera amagambo bagasangira igaburo ryera ariko bangana ,ishyari kubera amagambo mbese ibi bireze Imana ibiturinde mu izina rya Yesu.

👉Ibi byose mvuze n’ibindi ntavuze bisa bityo ntamumaro bifite ahubwo nibituma ababikora nibatihana bazarimbuka ijambo ry’Imana mu byahishuwe riratubwira ngo hanze hazaba imbwa,abarozi, n’abasambanyi n’ababeshyi n’abajura n’abakunda kubeshya ababikora,iyo usomye muri 2timoteyo 3:1 hatubwira ubuhenebere buteye ubwoba bwo muminsi y’imperuka nibyo ibi rero tugezemo.

👌Tugarutse ku ijambo twasomye ryatubwiye ngo uyu mwana wa Hana na Elukana umwana w’ikinege nawe babonye muburyo butoroshye aho Hana yajyaga gusenga ngo Imana izamuhe umwana akabura ijwi akabura niyerekwa agataha mukeba we yaramuzengereje ariko rimwe agiye gusenga Imana yo kabyara itabura uko igenza abantu bayo iramwibuka arimo gusenga arira atabumbura umunwa umutambyi witwaga Eli akekako uyu mugore yasinze naho ari gusenga ryarindi rimenagura ibitare rimenagura ibicu rigakingura ijuru amaze gusenga asobanurira umutambyi Eli amaze kubyumva aramubwira ati genda Imana iguhe icyo uyisabye.
Haciyeho iminsi Hana abyara umwana w’umuhungu amwita Samweli aravuga ati uyu mwana niwe nasabye uwiteka Imana impaye icyo nasabye,umwana ajya kumutura Imana nkuko yari yarayihigiye “nimuze duhigure imihigo twahigiye uwiteka”.
Uyu Samweli arakura nkuko twasomye Uwiteka abana nawe ntiyakundako hagira ijambo rye narimwe rigwa hasi atangira kuba umuhanuzi w’Abisiraheli kuva i Dani ukageza i Berisheba, bose bamenya ko Samweli yarundukiye mubuhanuzi bw’Uwiteka amen.

IKIBAZO

Mbese wowe cyangwa njye twigenzuye twasanga twararundukiye he .❓

UMWANZURO

Nimuze turundukire mubyiza twere imbuto nibwo bazamenya ko turi abakozi b’Imana
🔯Tube abanyamasengesho turundukiremo bamenye ko turibo
🔯Tube abaririmbyi turundukiremo🎹🎻🎻🎻🎸🎼🎶🎵
🔯Abandi tuvuge ubutumwa 🎷🎷🎷🎷🎺🎺satani nashaka aziyahure kuko nawe yirirwa azerera ameze nk’intare yivuga ashaka uwo yaconcomera erega aratwanga kuko azi ingororano tuzabona kandi mwijuru yarahabaye azi ibyiza byaho niyo mpamvu ashaka kubituvutsa ngo tuzabane nawe muri urya umuriro.
🔯Nimuze dukorere Imana buri wese uko ashobojwe mu muhamagarowe yahamagariwe mo maze tujyanemo nibyacu byose Uwiteka azaduha ingororano amen.

Mwari kumwe na mwene so HAKIZIMANA Theogene

Leave a Comment

Your email address will not be published.