ICYIGISHO CYO KU WA MBER TARIKI 25-05-2020 TUGEZWAHO NA GATANAZI MUKETA Justin

UMWUKA WERA
———————-
Ibyakozwe n’Intumwa 2:4
Bose buzuzwa Umwuka Wera, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Umwuka yabahaye kuzivuga.

Ibyo tugiye kuvugaho:
1) Umwuka Wera uwo ari we
2) Amateka ye
3) Amazina ye
4) Akamaro ke mu buzima bwacu

Yesu asezera ku bigishwa be cyane cyane muri Yohana igice cya 14 n’icya 16 yagaragaje cyane ko ubuzima bwa Gikristo budashoboka katabayeho kuzura Umwaka Wera, icyakora habaho Ubukristo bw’izina gusa atari ubwo mu bikorwa.
Iyo usomye igice cya mbere cy’Ibyakoswe n’Intumwa usanga yarabujije Abigishwa be kuva i Yerusalemu ngo bajye mu mirimo batari buzura Umwuka Wera .

Muri iki gihe inyota yo kuzura Umwuka Wera iragenda ishira mu bantu ariko n’ubukristo bwo mu bikorwa bugenda bushira mu bantu ; ni byiza ko inyota yo kuzura Umwuka Wera irushaho kwiyongera kuko aribwo abantu bashobora kuwuzura ndetse no kugira Ubukristo butari izina ahubwo bwo mu bikorwa .

Tugiye kuvuga bike ku ngingo twavuze haruguru ari ni ngari cyaneee ntabwo twazivugaho ibintu byinshi ubwo wowe wazakomeza gukora ubushakashatsi muri Bibiliya ariko aho ufite ikibazo ushobora kumbaza.

I) UMWUKA WERA UWO ARI WE

Abantu benshi benshi bakunze kwitiranya imirimo y’Umwuka Wera cyangwa amazina amwe ahabwa bakabyitiranya n’Umwuka Wera , ariko iyo usomye ijambo ry’Imana usanga Umwuka Wera atari ukuntu cyangwa ikintu ahubwo Umwuka Wera ni:
1) Imana kandi ni umwe mu bagize ubutatu bwera : Matayo 28: 19; Ibyakozwe n’Intumwa 3-4
2) Ubumuntu : Umwuka Wera afite ubumuntu kuko ashobora kubabara cyangwa kwishima n’andi marangamutima amamwe y’Umuntu : Abefeso 4: 30

II) AMATEKA Y’UMWUKA WERA

Amateka y’Umwuka Wera muri Bibiliya ntabwo turi buze kuyavugaho ibintu byinshi gusa icyo twavuga ni uko mu Isezerano rya kera Umwuka Wera yitwaga amazina amwe nk’Umwuka w’Imana, Umwuka w’Uwiteka cyangwa Umwuka gusa n’andi mazina. Ezekiyeli 37:1; Abacamanza 14:6
Ikindi twavuga gikomeye ni uko mu isezerano rya Kera Umwuka Wera yazaga ku bantu kubakoresha ariko ntabwo yagumanaga nabo mu gihe igikorwa cyabaga kirangiye yashakaga kubakoresha . Ezekiyari 37: 1-28
Abacamanza 14: 5-9

Mu isezerano rishya Yesu adusezeranya Umwuka Wera , yavuze ko azabana natwe kandi azaba muri twe . Yohana 14: 17.


III) AMAZINA Y’UMWUKA WERA

Amazina y’Umwuka Wera ni menshi cyanee ntabwo twayavuga none aha ngo tuyarangize ariko icyo twavuga ni uko yagiye ahabwa amazina bitewe n’imirimo akora .

Nkuko twamaze kubivuga yitwa Umwuka Wera, Umwuka w’Imana, Umwuka w’Uwiteka cyangwa Umwuka gusa .

Mu isezeeano rishya muri Yohana 14: 15-23 , Yesu yamwise Umufasha , Umujyanama , Umwuka w’Ukuri .

Aya mazina yose yitwa ajyana n’imirimo akora nko kuruyobora mu kuri kwose , kuduhumuriza , kutugira inama n’ibindi .

IV) AKAMARO K’UMWUKA WERA MU BUZIMA BWACU

Ntabwo twavuga muri uyu mwanya akamaro k’Umwuka Wera ngo tukarangize ariko reka tuvuge bike ibindi tuzagenda tubyumva cyangwa tubisoma:

1) Gutsinda Abisi no kubemeza iby’icyaha no gukiranuka : Yohana 16: 8-11

Ntabwo Umuntu yashobora kwemera ibyaha atabyemejwe n’Umwuka Wera . Niyo mpamvu uzasanga abantu benshi banga gukizwa cyangwa kwihana n’ubwo wabahana gute ; ariko iyo Umwuka Wera yemeje umuntu aremera, akihana no kubatari bakira Yesu akaba ari we ubafasha kumwakira bakavuka ubwa kabiri .

Abavugabutumwa ntabwo dukwiriye kujya twishuka twibwira ko inyigisho dutegura ari zo zituma abantu bihana ahubwo dukwiriye kwita cyaneee ku kintu cyo gukorana no gukoreshwa n’Umwuka Wera kuko ari bwo imirimo dukora ishobora gutanga umusaruro unezeza Imana .

2) Umwuka Wera ni we ushobora kutwigisha : Yohana 14:26

Kubera ko Umwuka Wera ari we wayoboye a banditse Ijambo ry’Imana mu isezerano rya kera no mu isezerano rishya , ashobora kutwigisha neza kurusha undi muntu uwo ari we wese .


3) Umwuka Wera ni we utwibutsa ijambo ry’Imana : Yohana 14: 26

Mu gusoza iyi ngingo nagusaba gusoma Yohana 14, 16, Ibyakozwe n’Intumwa , ndetse n’Igitabo cy’Abagalatiya kugira ngo urusheho gusobanukirwa imirimo y’Umwuka Wera mu buzima bwacu bwa buri munsi gusa icyo navuga : adushoboza kera imbuto za gikristo , adushoboza guhamya Kristo mu gambo no bikorwa n’ubwo byaba birimo kutuzanira ingorane.

Dusenge kugira ngo twuzure kandi tuyoborwe n’Umwuka Wera .

Yesu aguhe umugisha .

Wari kumwe na Mwene so muri Kristo Justin GATANAZI

Leave a Comment

Your email address will not be published.