ICYIGISHO CYO KU WA MBERE 05-07-2021 TUGEZWAHO NA fidele Amani


Imigani 11:30.

Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo, Kandi umunyabwenge agarura imitima.

Yesu ashimwe cyane. Tunejejwe n’Imana ko iduhaye kuganira Ijambo ry’Imana. Tugiye kuganira nsanganyamatsiko ivuga ngo:

Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo kandi umukiranutsi agarura imitima

Yesu mu kwigisha kwe yagarutse ku buryo tuzajya tumenya abo duhuje urugendo, yaravuze ngo muzabamenyera ku mbuto zabo, kuko igiti cyera imbuto zacyo kandi buri cyose kimenyekanira ku mbuto zacyo.

Paulo yandikira Abagalatiya 5:19-21 avuga imbuto mbi ziranga ababi, mu kuri so izo kwiganwa n’inzira y’abazera ni igihogere kandi yerekeza mu irimbukiro naho mu Abagalatiya 5:22-23 avuga imbuto nziza ziranga abana b’Imana nyakuri, imbuto zo kwiganwa, ziranga abantu ba Kristo by’ukuri.

Tugaruke ku Ijambo twasomye: (1) Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo, kandi (2) umunyabwenge agarura imitima.

(1) Imbuto z’umukiranutsi ni igiti cy’ubugingo: abacunguwe twese duhamagarirwa kuba umucyo w’isi, umunyu w’isi, impumuro nziza, umunara wubatswe ku mpinga y’umusozi. Ibi byose ubirebye kimwe kimwe bigaragaza umugambi w’Imana n’icyo mu by’ukuri Imana itwitezeho abakijijwe. Ni uguhindurira abandi ku gukiranuka, duhamagarirwa kuba abatanga ubugingo ku uwari ugiye gupfa.

Imbuto z’umukiranutsi ntabwo ari ibintu bamuteyeho cyangwa bamuhambiriyeho, ahubwo niwe uzera, ni ubuzima abamo, umusuye mu rugo, muhuriye muri bus, muhuye ari mu kazi, umutunguye ari wenyine, ibyo ni byo bimuranga, si umwambaro yambara rimwe ubundi ngo awikuremo, ni imibereho ye kandi ababana na we babikuramo ubugingo, babyigiraho imyanzuro myiza, Imana idushoboze mu izina rya Yesu.

Tubiharanire kuko gutsindwa uyu mukoro ni ukunyagwa zigahera, ni uguhombera uwaducunguye.

(2) Umunyabwenge agarura imitima: umunyabwenge Bibiliya ivuga hano ni uwasobanukiwe icyo ahamagarirwa, bene uwo iyo yera imbuto zo gukiranuka, ari bwo buzima bwe agarura imitima. Iri jambo mu cyongereza bakoresheje .

  • bakoresheje agarura imitima/wins souls kuko kubona abakizwa ni nk’intambara yo gushaka abazimiye, benda gupfa, bari hafi yo kurimbukira mu butamenya.
  • bakoresheje agarura/wins souls Imitima kuko kugira ngo ubashe gukiza abo benda kurimbuka bisaba kubakunda, kubagirira impuhwe, kubabazwa na bo.
  • bakoresheje agarura imitima/wins souls kuko kugira ngo ubashe gukiza abo benda gupfa ni amarushanwa, Satani nawe hamwe n’abambari be bakorana umwete, ndetse Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.

Uwiteka adushoboze guhugukira uyu murimo, Yesu amaze kuzuka aradutuma ngo mujye mu mahanga yose, mubwirize ubutumwa bwiza, abemera mubabatize mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera ati kandi dore ndi kumwe namwe uhereye none ukageza ku mpera y’isi.

Mu kuri uru ni urugamba rwo kubohoza abo Satani yagize imbata, ni ugusiganwa kuko igihe kiri gushira, ni intambara tugomba kurwana nk’abasirikare bogejwe mu maraso y’Umwana w’Imana.

Biteye agahinda ko bamwe bagenda uko bishakiye, babwiriza bafite mu mutwe ibindi, baririmba bashaka kuba ibirangirire, nyamara icyatumye igukiza irashaka ko uhaguruka ugafatanya n’abera inzovu nyinshi gushaka abakiri mu byaha.

Umukiranutsi agarura imitima. Iri jambo ryo muri Daniel ndi kurikunda cyane, ni ukuri abahinduriye abandi ku gukiranuka bazaka nk’inyenyeri iteka ryose. Uyu ni umugambi w’Imana, ni umukoro dufite, tubishishikarire, nka Paulo yajyaga yikoresha iby’uburetwa ngo atagaragara nk’utemewe, biradusaba ikiguzi, ni ukwitanga mu guhatwa n’urukundo dukunda Kristo, dukunda ubwami bw’Imana.

Yesu ushimwe kuko ugiye kudushoza kwera imbuto kandi ukaduha kuzera kubw’ubwami bwawe. Amen!

Leave a Comment

Your email address will not be published.