Amahoro benedata, ndabasuhuje mu izina rya Yesu, nitwa Pastor Emmanuel N mbarizwa muri ADEPR, uyu munsi Imana impaye ijambo rigira riti:
“INEZA Y’IMANA KU BANTU BAYO”
🔰Zab 105:39-45
[39]Asanzura igicu cyo kubatwikīra,N’umuriro wo kubamurikira nijoro.
[40]Barasaba azana inkware,Abahaza umutsima wo mu ijuru.
[41]Atobora igitare amazi aradudubiza,Atemba ahantu humye haba umugezi.
[42]Kuko yibutse ijambo rye ryera,Na Aburahamu umugaragu we.
[43]Akurayo ubwoko bwe bwishimye,Intore ze azikurayo ziririmba.
[44]Abaha ubutaka bw’abanyamahanga,Batwara ibyo abanyamahanga baruhiye.
[45]Bibera bityo kugira ngo bitondere amategeko ye,Bakurikize ibyo yategetse.Haleluya.
Iyi ni mirimo Imana yakoreye abisirayeli, ubwoko bwayo yasanzuraga igicu hejuru yabo ikabahisha abanzi nk’uko yaguhishe amakuba muri iki gihe
Muri kamere-muntu, Imana ikorera umuntu byinshi byiza, ariko ugasanga abizirikanye igihe gito!
Ariko Imana ni indahemuka, yo yemera no gutanga ingabo(ntutekereze ko ari imwe ni nyinshi)Niba hari aho Imana yakurokoye muri iki gihe, vuga uti : Imana yatanze ingabo ku bwanjye
Imirimo Imana yakoreye abisirayeli ni imirimo itangaza!!
Barasenze(gusenga gusa) azana inkware/ nawe Imana iguhe igisubizo gitunguranye !
Bari baguye umwuma maze atobora igitare👏🏻👏🏻 amazi aradudubiza!
Burya mu kibazo ufite nimwo Uwiteka akura igisubizo! Ntakivanaho ahubwo akiremamo igisubizo!!
Ejo aho nateraniye hari abaririmbyi bahanuye ngo: Ijuru ridutekerezaho
Ryatekereje ku bisirayeli ribakiza amaboko ya Farawo(kuva 6:1)
Ryatekereje kuri Esteri aba Umwamikazi(Est 2:17)
Ryatekereje kuri Hana abyara Samuel
Ryatekereje kuri Yosefu arara avuye muri gereza!(Itang42:14)
Imana igutekerezeho ku bw’ineza yayo !!
Usanga iteka Imana iparangana ngo igere ku gisubizo cya muntu, yimura imisozi ku bwawe, (yimura abantu benshi ari wowe iri kugirira)
Yirukana abantu ku bwawe( mu kazi, aho utuye,…..)
Wongere utekereze ineza y’Imana kuri wowe bigutere gushima, nubwo ibibazo bihari ntibyangana n’ibisubizo Uwiteka yazanye kuri wowe
Mugire umunsi mwiza, muhahe muronke
Imana ibahezagire!💞
Pastor Emmanue