ICYIGISHO CYO KU WA MBERE 21-03-04-2022 TUGEZWAHO NA JEAN CLAUDE MUTABAZI

đŸ€Muraho bene Data.
Nizeye ko mukomeye kandi ko Umwuka wera akomeje gukor’imirimo muri twe, mu bacu no mu byacu.

😀Nejejwe n’Imana ko impaye akandi kanya ngo tuganire.

Mureke dusome aya amagambo, tuyaganireho.

Yesu yima Abafarisayo ikimenyetso (Mar 8.11-12; Luka 11.16,19-32)

📖Matayo 12:38-45

  1. Nuko bamwe mu banditsi n’Abafarisayo baramusubiza bati “Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho.
  2. Na we arabasubiza ati “Abantu b’igihe kibi bishimira ubusambanyi, bashaka ikimenyetso ariko nta kimenyetso bazahabwa, keretse icy’umuhanuzi Yona.
  3. Nk’uko Yona yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’urufi, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu n’amajoro atatu ikuzimu.
    41.Ab’i Nineve bazahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano.
  4. Umugabekazi w’igihugu cy’i kusi azahagurukana n’ab’iki gihe ku munsi w’amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y’isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano.
  5. “Dayimoni iyo avuye mu muntu, anyura ahadafite amazi ashaka uburuhukiro akabubura.
  6. Akavuga ati ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga irimo ubusa, ikubuwe, iteguwe.
  7. Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by’uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi.
    Ni ko bizaba ku b’iki gihe kibi.”

đŸ‘‰đŸ»Aya magambo si macye kandi nibwira ko tuyavugaho gato tukazayakomeza ubutaba.
Ndifuza ko twese tumenya ko Yesu nta kindi kimenyetso yahaye isi usibye icya Yona.
Ubundi iyo usomye iyi message Yesu yahaye abafarisayo inshuro 2 muri Matayo (hariya twasomye, na Matayo 16:1-4) ndetse n’iteraniro ryarimo umudamu war’umubwiye ko hahirwa inda yamubyaye n’amabere yamwonkeje, amaze kuvuga ko hahirwa abumva ijambo ry’Imana, bakaryitondera (Luka 12:27-32).
Iki gisubizo nizera ko n’ubu aricyo duhabwa kuko ijambo ry’Imana ntirita agaciro cyangwa ngo rihindurwe n’ibihe nk’uko tubyibwira, bityo tukaba tugomba kwitondera ijambo ry’Imana kuruta ibindi niba turi abana b’Imana by’ukuri.

👌 None se niba abo mu gihe cya Yesu barishimiraga ubusambanyi, hanyuma ariko bakanashaka ibimenyetso by’Imana, uyu munsi mubona bimeze bite?
Ntaho mubona abantu bakora ibyaha ndetse amahano, ariko bakumva ko bahanura, babwiriza, basenga ndetse banakor’imirimo n’ibitangaza byerekana ibimenyetso bihamya Imana?
Uyu munsi ndifuza kubabwira rwose ko dukurikije ijambo twasomye, nta kindi kimenyetso isi yose cyangwa wowe na njye tuzahabwa usibye icya Yona.

👌 None Yona uyu, ibye bimeze bite?
Yona ni umuhanuzi ukomeye cyane kuruta uko tubisoma muri pages 2 z’igitabo cy’ubuhanuzi bwe.

👌Burya ari amadini y’abakristo, abayahudi ndetse n’abayisilamu baramwemera ndetse abayisilamu bo bavuga ko na Muhamedi atamurusha kuba umuhanuzi ukomeye kuko avugwa mu bice 6 bya coran, igice cya cumi cyayo cyo baranakimwitiriye (Surate 10: yitiwe Yunus cyangwa Yona nk’uko yitwa mu cyarabu).
Imva ye iri mu mujyi wa Mossoul (Mosulu), umujyi wa 2 munini muri Iraki, aho hakaba ariho umujyi wa Ninive wari uri. Aho ni ahantu hasurwaga cyane mbere y’uko haba umutekano mucye wakurikiye intambara zo muri Iraki. Nasanze uyu mugabo abakristo tutajya tuzirikana ko Imana yamutumye kuko yari umuhanuzi wo kwizerwa utavangiwe, wahanuraga bigasohora (2 Abami 14:25).

đŸ“„Gusa igihe atumwe kuburira I Ninive, hari ikintu gitangaje cyabaye! Yashatse guhunga Imana ngo bariya banzi b’ubwoko bwe n’Imana ye, bazazire ibyaha byabo!
Benshi mu bakozi b’Imana uyu mutego bawugwamo ariko ndifuza kubabwira ko Imana yacu itufuza ko abo yaremye barimbuka, ikaba igirira imbabazi buri wese wihannye. Burya icyo Imana ipfa n’abantu ni ukwanga kwihana. Ese kuki yahunze? Igisubizo nuko yarazi ko baburiwe, bakwihana, maze kuko Imana ari inyembabazi ikabababarira (Yona 4: 2: asenga Uwiteka ati “Uwiteka, si icyo navugaga nkiri iwacu? Ni cyo cyatumye nshoka mpungira i Tarushishi, kuko namenye ko uri Imana igira ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi kandi yibuza kugira nabi).
Uyu muhanuzi yari afite umugambi mubi kuri bariya bantu kandi yifuza ikibi kuri bo. Uyu munsi hari abakozi b’Imana bafite umutima wuzuye urwango ndetse banifuza ikibi ku bandi! Imana itugenderere pe! Gusa mbere y’uko aba ikimenyetso ntakuka cyo kumara iminsi 3 mu nda y’urufi, byasuraga iminsi 3 Yesu yagombaga gusura urupfu n’izuka bya Yesu, yibutse Uwiteka, yihanira mu nda y’ifi maze imbabazi atifurizaga abandi irazimuha. Imana yacu igira neza kandi ibabarira uwihannye rwose, nihabwe icyubahiro
📖Yona 2: 8-10.

  1. Ubwo umutima wanjye wiheberaga mu nda nibutse Uwiteka, No gusenga kwanjye kwakugezeho mu rusengero rwawe rwera.
  2. Aberekeza umutima ku bitagira umumaro by’ibinyoma, Baba bimĆ«ye ubababarira.
  3. Ariko jyeweho nzagutambira igitambo n’ijwi ry’ishimwe, Kandi nzahigura umuhigo wanjye, Agakiza gaturuka ku Uwiteka.”
  4. Nuko Uwiteka ategeka urufi ruruka Yona imusozi!

đŸ‘‰đŸ»Uyu munsi abakozi b’Imana ba none dukwiye kujya twisuzuma, tugatekereza cyane Uwiteka aho kureba imyanya, impano, imyaka tumaze muby’Imana n’ibindi, hanyuma tukihana.
Mu buryo butaziguye, Yona yabaye ikimenyetso gikomeye kiriya gihe kandi n’ubu nicyo mu buryo ntakuka, kuko Yesu iyo minsi 3 yayimaze ikuzimu, azukana ubutware bwose mu ijuru no mu isi.

❓Ese wizeye ibi? Kuzuka kwa Yesu n’ubutware bwe, ngicyo ikimenyetso ntakuka, bivuze ko njye nawe dukwiye kuzirikana ibi, tukarwana intambara nziza yo kwizera, tukazarangiza urugendo neza.

👋Yesu aruta abami nka Salomo, abahanuzi bakomeye nka Yona,

❓
..ese niko umufata cyangwa hari ibindi biri hejuru ye mu buzima bwawe?

Urubanza ruzatsinda ab’isi kubera kutamenya cyangwa kutazirikana iki kimenyetso isi yahawe.

đŸƒđŸŸâ€â™‚ïžđŸƒâ€â™€ïž Muve mu bimenyetso bindi abantu bujuje hanze aha, muzirikane iki kiruta byose aricyo gupfa kwa Yesu watumeneye amaraso no kuzuka kwe, agahabwa ubutware bwose mu ijuru no mu isi. Mureke twemere ubwo butware mu buzima n’imihamagaro yacu. Mureke tuvane amaso mu bimenyetso byo mu isi nk’intambara, ubukene, indwara z’ibyorezo,
.cg n’ibindi byose abantu barangamira nk’amafaranga, ubuzima bwiza, kumenyekana n’ibindi, maze dutunge iki kimenyetso nka Pawulo wagize ati: Uhereye none Tuzirikane ibi, mu gihe isi iziririza Pasika y’abakristo kuko ariyo ikubiyemo iki kimenyetso.

🙏Umunsi mwiza n’icyumweru gihire.
Yesu abahe umugisha.

Jean Claude MUTABAZI

Leave a Comment

Your email address will not be published.