ICYIGISHO CYO KU WA MBERE 31-08-2020 TUGEZWAHO NA UWINGABIRE Esther

Intego:Iwacu ni mw’ijuru

Dusome

📖Abafilipi3:20 :
Naho twebweho iwacu ni mw’ijuru, niho dutegereje Umukiza ko azava ariwe Mwami Yesu Kristo.

📖1Yohana3:1
Nimurebe urukundo ruhebuje Data watwese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi niko turi.
Nicyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.
2 -bakundwa ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa icyakora icyo tuzi ni uko niyerekanwa tuzasa nawe kuko tuzamureba uko ari.

👏🏻Yesu ashimwe uduhaye akakanya ngo tuganire amagambo y’Imana mubyukuri urebye ijambo rica hano ubona byose byaravuzwe ukabona nta kindi wakongeraho ariko kuko ijambo rihora ari rishya Imana ikazana irindi rishya.
Umutwe w’ijambo uravuga ngo iwacu ni mu ijuru hariya twasomye atangiza ijambo rivuga ngo naho twebweho byerekana ko harabandi yari yabanje kuvugaho yavuze abagenda ukundi
-bakunda iby’isi
-bikunda
-amaso yabo bayahanze kubiri mu isi arangiza avuga ati twebweho iwacu ni mw’ijuru nubwo tubaye mu isi nubwo twagerageza kwisanisha nayo ariko iwacu ni mw’ijuru .

🧖🏻‍♀️Hagari Umuja wa Sarayi amaze kubona atwite inda y’Aburahamu yumvaga ko ahinduye (identite) ibimuranga ko ari umuja atangira gusuzugura nyirabuja nyamara yari akiri Umuja ntabwo nubwo yari atwite inda ya shebuja.
Malayika amusubiza kwa Sarayi ati subirayo wemere ibyo ugirirwa kuko uri umuja

⁉️⁉️⁉️Benedata agira ibintu agatunga se cyangwa agakena cyane akagezaho akayibagirwa ko ari mw’isi ari umugenzi nubwo ababazwa nubwo abayeho neza cyane bikamwibagiza uwo ariwe,turi mu isi nk’abagenzi turagana mu ijuru dutegereje umukiza

Yohana we yaravuze ati Yesu niyerekanwa tuzasa nawe.
Wishaka gusa n’ibindi byose ubonye rindira Yesu niyerekanwa tuzasa nawe ntampamvu dufite yo gusa n’isi n’abisi .
Yesu araza vuba niyerekanwa tuzasa nawe.

🙏Ndangije mbifuriza kurindira Yesu iwacu ni mw’ijuru .
Yesu niyerekanwa tuzasa nawe.

Yesu aduhe kumurindira tutarambiwe

Uwingabire Esther

Leave a Comment

Your email address will not be published.