Mwiriwe neza!
Kare twaganiriye ku Kumvira Imana kdi twabonyeko ikinezeza Imana ari ukuyumvira kuruta ibitambo.
Ingaruka zo kutumvira Imana ni nyinshi ariko imwe ikomeye cyane ni uko iyo umuntu atumvira Imana agwa mu butayu. kugira ngo bidukundire rero dusabwa Kwizera Imana.
Dusome
Kubara 26:64-65
- Abo ni bo babazwe na Mose na Eleyazari umutambyi, babariye Abisirayeli mu kibaya cy’i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n’i Yeriko.
- Kuko Uwiteka yari yavuze ati “Ntibazabura gupfira mu butayu.” Ntihasigara n’umwe muri bo, keretse Kalebu mwene Yefune na Yosuwa mwene Nuni.
Mu butayu bwa Sinayi niho habariwe abisraeli bwa mbere, nyuma habaho urugendo, bagera igihe cyo gutata Kanani, mu bagabo 12, 10 bavuga inkuru mbi cyane y’incamugongo ariko Yosuwa (Hoseya) na Kalebu bavuga inkuru yuzuye ibyiringiro by’uko niba Uwiteka abishimira igihugu Uwiteka yenda kubajyanamo bazakigeramo nta kabuza.
Ariko abantu babuzwa kwizera n’ibyo babonye ariko bibagirwa imirimo Imana yabakoreye mu rugendo rwabo rwose (kubambutsa inyanja, kubaha amazi mu butayu, kubaha inyama, kubarwanirira intambara) natwe kdi yadukoreye n’ibirenze ibyo nyamara haba akantu gato umutima ukajugunya amahoro, tugasa n’aho umurengezi wacu apfuye.
Imana yacu ni iyo kwizerwa. Umuririmbyi yaravuze ngo:
Jya umwizera kandi Jya umwumvira.
Kwizera no kumvira, kumva ubundi ukizera… Birajyana byombi. Ukoze kimwe ugasiga ikindi uba uhushije intego.
Kwizera ni: Kumenya ibyiringirwa udashidikanya ko bitazabura kuba uko kwizera ngo ni ko kutumenyesha ko ibyo tutareba ari iby’ukuri.
Abahamijwe mbere ni uko bayumvise ivuga barangije barayizera.
Ikiva mu kwizera ni ibyiringiro bidashidikanywa iteka ryose.
Bituma dukomeza urugendo nubwo inzira yaba ari inzitane. Na boussole twayitaye, icyerekezo kitagaragara kwizera kuratuyobora.
Hallelujah🙌
Jya umwizera kandi jya umwumvira, ngo ujye unyurwa na Yesu mu kubaho kwawe.
Uko bimeze kose Yesu niwe Mana ibana natwe mu biturushya byose. Yababajwe cyane no kugeragezwa abasha no gutabara abageragezwa bose.
Tumwizere kandi tumwiringira. Yesu ntiyahemukira umwizera atyo.
Umugoroba mwiza!
Fidèle Amani