✋ Yesu ashimwe Benedata mwese
👏🏻Mbanje gushimira Imana yo yabanye natwe icyumweru cyose gishize Imana ishimwe
Ikaba yongeye no kutwemerera gutangira ikindi Imana ihimbazwe
Intego y’ijambo:KUGARAGAZA IBIMENYETSO
Dusome ijambo ry’Imana riboneka
📖1Timoteyo 4:12-14,16
12-Ntihakagire uhinyura ubusore bwawe, ahubwo ube icyitegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe no ku rukundo, no ku kwizera no ku mutima uboneye.
13- Kugeza aho nzazira, ujye ugira umwete wo gusoma no guhugura no kwigisha.
14-Ntukirengagize impano ikurimo, iyo waheshejwe n’ibyahanuwe ubwo warambikwagaho ibiganza by’abakuru.
16-Wirinde ku bwawe no ku nyigisho wigisha. Uzikomeze kuko nugira utyo uzikizanya n’abakumva.
Intego y’ijambo navuze ngo kugaragaza ibimenyetso
🏥 Dufashe urugero rwo kwamuganga Abaganga barabyumva cyane igihe tuba twaje tubagana ngo batuvure
Muraziko iyo wisuzumisha uvuga uko umerewe bityo bigatuma Muganga amenya ibizame cyangwa imiti aribuguhe ibyobyose biba byatewe nuko wagaragaje ibimenyetso cyangwa tutagiye kure cyane iyi minsi turimo ya covid 19
Murazi ko iyo wumise ibimenyetso byayo uhita uhamagara ngo bagutabare
None rero natwe uru rugendo turimo rugana mu ijuru biradusaba kugaragaza ibimenyetso byabajyayo uko baba bameze uko bagomba kwitwara
Mbese utubonye akavuga ati uyu aho ajya ni mu ijuru
✍🏽 Ijambo ryatubwiye ngo tube icyitegererezo cy’abizera:mu kuvuga,ingeso,urukundo,kwizera ,umutima uboneye izo ni indagagaciro z,umuntu ujya mu Ijuru mbese nibyo bimenyetso bikwiriye kuranga Umuchristo
👌 Ariko ikibazo dufite muri iyi minsi nuko Abachristo barigushaka guhisha ibimenyetso mbese muri make ntibashaka ko hari ibibarushya
Mu kuvuga ,mu ngeso ,mu kwizera ni bababandi uyoberwa ngo ni abakristo cyangwa Bafite Undi bakorera
Doreko hadutse ko ngo agakiza kaba mu mumutima kdi ngo hose barasenga
Nonese ikibazo ko hose basenga ugihamagarwa ko utagiyeyo hose icyarimwe
Nyamara ugihamagarwa haraho wabanje umutima ukwemeza neza ko ugiye gufatanya nabo usanze hahandi winjiye bwambere
Icyumba cy’umutima wawe kirahazi njye simpazi ndetse nibyaho ubyemera kuko wabonaga ibimenyetso bibaranga nawe bizagufasha
Ariko ubu tugeze mubihe bitubwira ko ari ubuyobe!!!!
Nyama ni ukwibeshya kuko umwana utabonye intungamubiri arananuka
Niko ye iyo ucuruza ntiwandikisha icyapa kigaragaza ibyo ucuruza?
Nonese iyo uvuze ngo agakiza kaba mu mu mutima inyuma ntitukabone ubwo biba bimeze bite?
❓Ni ikibazo nibaza nawe wibaze ibyo twabifata nko guhisha abo turibo tukisanisha nabamaze kurambika agakiza
Dukomeje hepfo kumurongo wa 16 hatubwiye ngo ni twirinda mu nyigisho twigisha bivuze niba mbwira abantu kubaha Imana ,kugira urukundo ,guca bugufi nindi mirimo yabana b,Imana reka abe arinjye uba uwa 1 mukuba intangarugero kugirango nikize ndetse nabanyumva twese tuzabone Ubwami bw,Imana
👥 Benedata ntihakagire uhinyura ubusore bwawe
Rinda ikibitsanyo kikurimo reka tugume uko twahamagawe reka ibituranga bikururire abandi kuri Christo twirinde kubuza abandi kwinjira ahubwo reka baze kubwo kubaha Imana kwacu
Uyu muririmbyi wa74 mu Gakiza ndamukunda iyo umuririmbye akubwira ibimenyetso biranga Igihugu tujyamo
Abiririmba yeruye ntahisha ibimenyetso
📖 Gutegeka kwa kabiri 4:9-10
Wirinde gusa ugire umwete wo kurinda umutima wawe, we kwibagirwa ibyo amaso yawe yiboneye, bye kuva mu mutima wawe iminsi yose ukiriho, ahubwo ubimenyeshe abana bawe n’abazukuru bawe. Ujye wibuka wa munsi wahagarariye imbere y’Uwiteka Imana yawe kuri Horebu, ubwo Uwiteka yambwiraga ati “Nteraniriza abantu mbumvishe amagambo yanjye, kugira ngo bige kunyubaha iminsi yose bazarama mu isi, kandi bigishe n’abana babo.”
👉🏻Aha turasabwa kugira umwete ngo ntitwibagirwe
🤭 Kutibuka nibibi kuko nibyo bitumye benshi biyorohereza ibyaziraga barabiziruye ariko ijambo ryambwiye ngo ibyo amaso yawe yiboneye ntibizave mumutima wawe ahubwo ngo tugire umwete wo kubibwira abana bacu ndetse nabadukomokaho uburyo twabonye agakiza uburyo byaribimeze
Uburyo wahamagawe uburyo wakoreraga Imana uburyo wirindaga ibyobyose ntibyigize bihinduka Yesu wa guhamagaye cyagihe nanubu aracyari uko ukimumenya yarari mubyukuri ntiyigize ahinduka ahubwo hahindutse twebwe
👌 Kugirango turame rero reka dufate umwanzuro wo gusubira uko twahamagawe twubaha Imana dutinya icyaha nigisa nacyo
📢Abahamagawe basenga bongere basabe amatabaza
📢 abahamagawe baririmba bongere bafate inanga
📢 ababwirizaga bongere basabe amavuta
📢 abirindaga bongere basabe imbaraga
📢 abahuguraga bongere basabe ubwenge yewe nibyinshi buriwese azi ikoni rye ubwo uko abigenza Umwuka wera adusobanurire
Amen
🙏Yesu abahe ibyiza kandi abazigame
Murakoze cyane
Diane UWAMAHORO