ICYIGISHO KIRI MU MAJWI:
ICYIGISHO MU NYANDIKO:
Ijambo ry’Imana – Pastor Uwambaje Emmanuel
Intego: Umunsi mukuru wa Noheli.
Matayo 2:1-6
Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose, ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya. Ni ko byanditswe n’umuhanuzi ngo ‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda, Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware, Uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’
Yesu yabayeho ari isezerano kdi Yesu agomba kuza mu isi inshuro 3:
1️⃣. Kuza kwa Yesu nk’umukiza uje gucungura abantu- Yesu azavuka abyawe n’umuntu nkuko byanditswe mu Itangiriro 3:15 – Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino ndetse no mu rwandiko rw’abagalatiya 4:4-5 – Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b’Imana.
Iryo sezerano ryasubije Umugore agaciro yataye muri Edeni, agasubizwa abyaye umucunguzi kdi iryo sezerano n’Imana yarihanuye ubwayo ubwira Umugore ko mu rubyaro rwe hazavuka ufite ubutware bwo kunesha satani akamumena umutwe, akamwaka ubutware, ubushobozi kdi natwe Yesu adukura mu migozi sa satani, aduha ubutware ku bw’Umwuka Wera.
2️⃣. Kuza kwa Yesu aje gutwara itorero yasize acunguye kuko ntabwo tumutegereje nk’agahinja kazavuka. Icyo azahagarara mu kirere abazaba barasinziriye bizeye bazazuka ndetse n’abazaba bakiriho bahindurwe tumarane nawe imyaka 7.
3️⃣. Nyuma y’imyaka 7 azagaruka kwima ingoma ari Umwami ashangawe n’ingabo zo mu ijuru n’abamalayika.
Benedata bakundwa Yesu aza bwa mbere yatunguye abantu ariko si bose keretse abanyadini ya kiyuda kdi aribo bari barabikwijwe ibyasezeranijwe ibyo Imana yavuze ariko batajya babyubahiriza cga se ngo babisome kuko Abanyabwenge bavuye iburasirazuba baza kureba Yesu kubw’inyenyeri yabayoboye basanga nta makuru bafite ndetse na Herode ubwe, ayo bafite ari mu bitabo mu nyuguti.
Iri dini rya kiyuda bari batunze amasezerano adakora kuko Yesu yaravutse ntibabimenya kugeza aho Yesu avukira mu kiraro cy’inka mu muvure kdi aribo babitse ibyavuzwe n’Imana, Yesu avuka ntibabimenya aribwo buhanuzi buhanurwa, aribyo abaririmbyi baririmba, abapastori aribyo bigisha bituma n’abanyabwenge batakirwa.
Ikintu gikomeye nuko aba banyabwenge bageze kwa Herode inyenyeri yahise izima, Hari ahantu umuntu agera inyenyeri ikazima. Inyenyeri n’iki ? Inyenyeri ni Umwuka Wera uba mu bugingo bw’umukristo utuyobora. Kuko nta muntu upfa gukizwa nta kibaye hari ijwi umuntu yumva, Niba warakijwe ukaba utazi umunsi wakirijweho ntabwo urakizwa kuko kuri Uwo munsi nibwo inyenyeri imurika mu buzima bw’umuntu akava mu byaha Yesu akinjira muri we kuko siko bose bayibona kuko aba banyabwenge nibo babonye inyenyeri bonyine ariko bayobeye kwa Herode inyenyeri irazima. Sinzi aho wayobeye ❓
[14:09, 23/12/2020] +250 788 935 928:
Intego: Umunsi mukuru wa Noheli.
Matayo 2:1-6
Yesu amaze kuvukira i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya ku ngoma y’Umwami Herode, haza abanyabwenge baturutse iburasirazuba bajya i Yerusalemu, barabaza bati “Umwami w’Abayuda wavutse ari hehe? Ko twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none tukaba tuje kumuramya.” Umwami Herode abyumvise ahagarikana umutima n’ab’i Yerusalemu bose, ateranya abatambyi bakuru n’abanditsi bose b’ubwo bwoko, ababaza aho Kristo azavukira aho ari ho. Bati “Ni i Betelehemu mu gihugu cy’i Yudaya. Ni ko byanditswe n’umuhanuzi ngo ‘Nawe Betelehemu ho mu gihugu cya Yuda, Ni ukuri nturi mutoya mu midugudu ikomeye ya Yuda, Kuko muri wowe ari ho hazaturuka umutware, Uzaragira ubwoko bwanjye bw’Abisirayeli.’
Yesu yabayeho ari isezerano kdi Yesu agomba kuza mu isi inshuro 3:
1️⃣. Kuza kwa Yesu nk’umukiza uje gucungura abantu- Yesu azavuka abyawe n’umuntu nkuko byanditswe mu Itangiriro 3:15 – Nzashyira urwango hagati yawe n’uyu mugore, no hagati y’urubyaro rwawe n’urwe, ruzagukomeretsa umutwe nawe uzarukomeretsa agatsinsino ndetse no mu rwandiko rw’abagalatiya 4:4-5 – Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b’Imana.
Iryo sezerano ryasubije Umugore agaciro yataye muri Edeni, agasubizwa abyaye umucunguzi kdi iryo sezerano n’Imana yarihanuye ubwayo ubwira Umugore ko mu rubyaro rwe hazavuka ufite ubutware bwo kunesha satani akamumena umutwe, akamwaka ubutware, ubushobozi kdi natwe Yesu adukura mu migozi sa satani, aduha ubutware ku bw’Umwuka Wera.
2️⃣. Kuza kwa Yesu aje gutwara itorero yasize acunguye kuko ntabwo tumutegereje nk’agahinja kazavuka. Icyo azahagarara mu kirere abazaba barasinziriye bizeye bazazuka ndetse n’abazaba bakiriho bahindurwe tumarane nawe imyaka 7.
3️⃣. Nyuma y’imyaka 7 azagaruka kwima ingoma ari Umwami ashangawe n’ingabo zo mu ijuru n’abamalayika.
[14:09, 23/12/2020] +250 788 935 928: Benedata bakundwa Yesu aza bwa mbere yatunguye abantu ariko si bose keretse abanyadini ya kiyuda kdi aribo bari barabikwijwe ibyasezeranijwe ibyo Imana yavuze ariko batajya babyubahiriza cga se ngo babisome kuko Abanyabwenge bavuye iburasirazuba baza kureba Yesu kubw’inyenyeri yabayoboye basanga nta makuru bafite ndetse na Herode ubwe, ayo bafite ari mu bitabo mu nyuguti.
Iri dini rya kiyuda bari batunze amasezerano adakora kuko Yesu yaravutse ntibabimenya kugeza aho Yesu avukira mu kiraro cy’inka mu muvure kdi aribo babitse ibyavuzwe n’Imana, Yesu avuka ntibabimenya aribwo buhanuzi buhanurwa, aribyo abaririmbyi baririmba, abapastori aribyo bigisha bituma n’abanyabwenge batakirwa.
Ikintu gikomeye nuko aba banyabwenge bageze kwa Herode inyenyeri yahise izima, Hari ahantu umuntu agera inyenyeri ikazima. Inyenyeri n’iki ? Inyenyeri ni Umwuka Wera uba mu bugingo bw’umukristo utuyobora. Kuko nta muntu upfa gukizwa nta kibaye hari ijwi umuntu yumva, Niba warakijwe ukaba utazi umunsi wakirijweho ntabwo urakizwa kuko kuri Uwo munsi nibwo inyenyeri imurika mu buzima bw’umuntu akava mu byaha Yesu akinjira muri we kuko siko bose bayibona kuko aba banyabwenge nibo babonye inyenyeri bonyine ariko bayobeye kwa Herode inyenyeri irazima. Sinzi aho wayobeye ❓
[14:11, 23/12/2020] +250 788 935 928: Nshuti z’umusaraba Kuvuka kwa Yesu kwaratunguranye, Dore ingaruka byateye:
1️⃣. Iyo aba banyedini baba bataraguye bari kuba bariteguye kwakira Yesu, bakakira n’aba banyabwenge ntibatange amakuru aho atagomba kujya ahubwo bakabajyana aho Umwana yavukiye.
2️⃣. Abanyabwenge nabo bibwiye ko inyenyeri atari ngombwa ubwo bageze mu gace k’abayuda kose babizi barayoba.
NB: Hari igihe umuntu yibwira ko abantu bose bakijijwe bagakurikira cga bakabana nabo nyamara Gukizwa ni ikinege[Umuntu ku giti cye], kdi ntukavuge ngo abantu ntibakizwa ahubwo ni wowe udakijijwe kuko abakijijwe barahari, nta gukizwa kwa rusange kuhaba.
Nubwo aba banyadini ya kiyuda batamenye ko Yesu yavutse ariko Simiyoni yarabizi ko atazapfa atabonye umwami kdi n’Ana nawe yarabizi ndetse n’abashumba bari maso barabimenya ko Yesu yavutse [Inyenyeri zabo zari zicaka]. Nubwo iri dini, abatambyi batubahirije protocole yo kwakira Yesu, Abamalayika bararirimbye, abungeri bumva ijwi rya Malayika.
Impamvu ituma umuntu atungurwa:
Iyo udahindutse ngo ugire umutima mushya ntushobora kumenya ubushake bw’Imana, cga se ngo Umenye ko Yesu yavutse ariko Pawulo yaravuze ngo Nuko bene Data, ndabinginga ku bw’imbabazi z’Imana ngo mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose – Abaroma 12:1-2
Abantu benshi bafite imitima itarahindutse y’ibyaha yishushanya bigatuma batungurwa. Iyo umuntu abana n’Imana ntashobora gupfa atabizi ashobora kutamenya umunsi n’amasaha ariko iyo ufitanye umubano mwiza n’Imana ntutungurwa, nta mukobwa ushobora gukora ubukwe atabuzi, Ese Imana yatanga amazu n’imodoka byagera ku gutaha ijuru ntubimenye ? Yesu yaratunguranye mu buryo bw’idini ariko abari maso baramubonye, Simiyoni aramuterura, Ana arashima.
Bakundwa n’ubu Yesu agiye kugaruka kdi azatungurana ariko ntabwo azatungurana muri rusange kdi azasanga hakiriho system z’amadini bakomeje imihango n’imigenzo ariko abari maso ntabwo bazatungurwa.
Noheli y’uyu mwaka muzuzume ko inyenyeri zicyaka, Mwibuke Kuko aba banyabwenge bageze kwa Herode inyenyeri irazima, bageze kwa Herode ntabwo basinziriye kubera kubura inyenyeri [Ikimenyetso], babura aho batura amaturo kuko bari bajyanye aho Umwami ari, bahatanga amakuru badakwiriye kuhatanga, nyuma yaho Herode ajya kwica abana. Ibuka aho wavuye ukagwa❓ Ibuka inzira uhagazemo kdi n’ubu Yesu yaza iri joro rwose cga se urupfu rukagutungura kuko iyo utinze kwa Herode uhatanga amakuru adakenewe atuma bica abana b’impinja.
Inyenyeri ntijya kure rwose kuko yarindiriye abanyabwenge ko basohoka kwa Herode ikomeza kubayobora ibageza kuri Yesu.
Ibaze umutima wawe ko amatabaza yaka, kuko ijwi wumvise ugihaguruka wagakomeje kuryumva kuko urugendo ntabwo rurarangira, niba utakiryumva hari aho wagenze ureka kugenda ubivamo ariko kuri iyi Noheli Ijwi ry’Imana rirakubwira ngo va mu ntege Inyenyeri iri iruhande rwawe ngo ikuyobore ngo garuka.
Ikimenyetso nuko cyerekana ko ufite ikibazo nuko nta mahoro ukigira, nta munezero w’agakiza, ufite amaganya y’ibya Noheli imyambaro n’ibiryo n’ibintu bifatika gusa [Ibyo kwa Herode].
Iyi Noheli 2020 wongere kumva ijwi ry’Imana ryavuganaga nawe, usuzume ko inyenyeri icyaka, kongera kumva ko umutima wawe urimo itabaza, ibe iyo guhaguka ugafata urugendo ukagenda kuko ntabwo wageze iyo ujya. Abanyabwenge bageze ahantu baraharyama ariko siho bajyaga ariko bahasohotse gato inyenyeri irongera iraka irabayobora ibagenze aho Umwami ari baranezerwa, batura amaturo, baramuramya, barashima ariko Imana ibabuza kongera kunyura kwa Herode.
Nshuti y’umusaraba nyuma yo kumva iri jambo ry’Imana ntuzongere gusubira mu byaha. Niba warigeze kumva ijwi ry’Imana, ukagira inyenyeri ikuyobora uzi uko byagenze kandi niba utarigeze uryumva utangire urugendo ufite inyenyeri kuko iyi nzira ntiwayigenda udafite umwuka wera.