Theme : ESE KOKO IBISUBIZO BIRAGUSHA ?
➖➖➖➖➖➖➖➖➖➖➖
YakOBO 1:16-17
[16] Ntimukayobe bene Data bakundwa .
[17] Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru, bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka .
✅ Rimwe na rimwe iyo numvise inyigisho runaka ngira amatsiko yo kureba niba ukuri kwibyo ivuga bihura n’Ijambo ry’Imana.
🔥 Dukunda kuvuga ngo Abantu bagushijwe n’Ibisubizo hanyuma bikantera amatsiko yo kwibaza nti ese ibyo bisubizo byaturutse he❓Ese koko ibyo bisubizo byaturutse ku Mana bituma umuntu umaze kubibona agwa❓niba rero ibyo bisubizo byaturutse kuri yo bikagusha Umuntu ubwo Ijambo ryaba ryivuguruza kandi ibyo bisubizo twita iby’Imana byaba bikwiye kwitonderwa.
Nyamara ijambo ry’Imana ritubwira ko umugisha wayo itawongeraho umubabaro, nkurikije iryo Jambo rero natinyuka kuvuga ko niba igisubizo ari ikivuye ku Mana koko kitazaza aricyo kugusha umuntu kuko ibigusha abantu atari ibisubizo ahubwo ari ibishuko. 👇🏻
Imigani 10:22
[22]Umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire,Kandi nta mubabaro yongeraho.
✅Dore noneho uko bimeze, igisubizo kivuye ku Mana aho kugirango cyikugushe ahubwo kirushaho kugufasha kuba akaramata n’Imana, kuko nibwo iba ikwihishuriye, ikakwereka Imbaraga zayo kugirango urusheho kuyizera👉🏻 urugero Aburahamu igihe yabyaraga Isaka wabaye umwanya mwiza kuri Aburahamu wo kuzirikana ko Imana itabeshya aho yari Amaze imyaka 25 ategereje isezerano.
👉🏻Hana igihe yabonaga Samuel yari ashubijwe icyo yasabye Imana, Imana imaze kumuha umwana yasubiye aho yamusabiye ajya Gushima, ndetse uwo Mwana amutura Uwiteka iki cyari ikimenyetso gihamya ko abaye akaramata n’Uwiteka kubwo kumukiza ubugumba akabyara.
👉🏻Ababyeyi ba Yohana umubatiza igihe bamubyaraga bamenye ko Imana ishohoje amasezerano yayo kuribo, Murabizi ko bari bageze muzabukuru batarabyara, ariko aho babyariye, Umwana bamutuye Uwiteka kugirango azamukorere ibi nabyo kwari ukwereka Imana ko babaye akaramata nayo
👉🏻Ababyeyi ba Samson nabo ni uko, hariho ingero nyinshi zigaragaza ko umugisha Imana itanze itongeraho umubabaro.
✅Noneho mushobora kumbaza muti Ese ko hari abo tubona cg se tubana mu nsengero tubona babona ibyo bashakaga cg se basabaga Imana barangiza bakabivamo❓
👉🏻Dore uko biteye rero🤔
Abantu benshi ntabwo bashaka Imana kubera urukundo bayifitiye, ahubwo abantu benshi bashaka Imana kubera Ibibazo bafite bifuza ko byabonerwa Ibisubizo😀. Ibyo bibazo tugira tubisangiye nab’isi, harimo kubura urubyaro, akazi, imyambaro, aho kuba, ubukene bukabije ndetse nibindi byinshi…. Ariko rero ntagahora gahanze bya bibazo hari igihe bishira umuntu ubuzima bugahinduka kandi atasenze ubwo ndavuga abari mw’Isi, bakubaka amazu, bakava mubukene bagakira, bakagura amamodoka nibindi nyamara batanizera Imana. Kuko bibiliya iravuga Imana igirira neza ababi nabeza, burya umuntu yasenga cg se atasenga hari urugero rw’Ineza y’Imana rumugeraho.👇🏻
Matayo 5:45
[45]ni bwo muzaba abana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura.
- Abantu benshi bashukwa no kumva gusa ko basabye Imana ariko bagira umwanya muke wo kugenzura Imitima yabo. Bibiliya iravuga ngo murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi, Ese dusaba nabi dute nuko Iyo dusaba Imana tuyisabana irari ry’Imitima yacu.
Kuba twabona inzu, imodoka, twabyara abana, twabona za viza nibindi byinshi singombwa ko ari ibisubizo bivuye ku Mana. Kuko twabonye ko igirira neza ababi nabeza iyo neza rero ishobora kukugeraho ariko atari ngombwa ko ari ibisubizo.
Kuko nuramuka ubonye ibyo wita ibisubizo warangiza ntukomeze kugira umwete wo Gushaka Imana uzicare w’Ibaze uti ese ibi ni ibisubizo by’ibyo nasengeye cg niya neza y’inama igera ku babi na beza.
Igisubizo kivuye ku Mana ntabwo kizakugusha ahubwo kizagufatanya nayo.
✅Reka turebe Ijambo twabonye muri Yakobo, turebe amagambo aribanziriza ajyanye nibigusha abantu bikabajyana kure y’Imana👇🏻
Yakobo 1:13-15
[13]Umuntu niyoshywa gukora ibyaha ye kuvuga ati “ Imana ni yo inyoheje ”, kuko bidashoboka ko Imana yoshywa n’ibibi, cyangwa ngo na yo igire uwo ibyohesha.
[14]Ahubwo umuntu wese yoshywa iyo akuruwe n’ibyo ararikiye bimushukashuka.
[15]Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu.😳😳.
Kuvuga ko Ibisubizo bigusha ababihawe ni ukugoreka ibyanditswe, aho mpita nibaza ngo ibyo bisubizo byavuye he❓
🔥Nonehe niba umuntu yaguye tukavuga ko yagushijwe nubyo twita ibisubizo ikibazo si ibyo bisubizo yabonye, ahubwo ikibazo ni Umutima we 😳.
✅ Abisiraheli batakiye Imana barembejwe n’uburetwa bwa Egiputa, imaze kubakiza ubwo buretwa bageze mu butayu bacyambuka inyanja itukura batangira gutuka Mose ko babuze amazi, ese ikibazo buriya cyari ku Mana?
🔥Imana yabahaye manu yo kurya batavunitse muminsi mike batangira kuvuga ko iyo mitsima yababihiye, batangira gusaba inyama ,ese bagushijwe n’Ibisubizo cyangwa n’imitima yabo yari ifite ikibazo❓
🔥Icya nyuma, Imana yababwiye ngo nibagera mugihugu bagatangira kwishimira imigisha, ndetse no kuba mu byo bataruhiye bari barasezeranijwe n’Imana byari muri Kanani, baramenye ntibazibagirwe Imana.👇🏻
Gutegeka kwa Kabili 8:7-20
[7]Kuko Uwiteka Imana yawe ikujyana mu gihugu cyiza, kirimo imigezi n’amasōko n’ibidendezi birebire, bitembera bidudubiriza mu bikombe no ku misozi.
[8]Ni igihugu cy’ingano na sayiri, n’imizabibu n’imitini n’amakomamanga, ni igihugu cy’imyelayo n’ubuki,
[9]ni igihugu uzariramo ibyokurya ntibibure, ntuzagire icyo ugikeneramo. Ni igihugu cy’amabuye y’ibyuma, n’icy’imisozi wacukuramo imiringa.
[10]Uzarya uhage, uzashimira Uwiteka Imana yawe igihugu cyiza yaguhaye.
[11]Wirinde ntuzibagirwe Uwiteka Imana yawe, ngo utitondera ibyo yategetse n’amateka yayo n’amategeko yayo, ngutegeka uyu munsi.
[12]Numara kurya ugahaga, ukamara kūbaka amazu meza ukayabamo,
[13]inka zawe n’imikumbi yawe, n’ifeza zawe n’izahabu zawe n’ibyo ufite byose bikaba bigwiriye,
[14]uzirinde umutima wawe we kwishyira hejuru, ngo wibagirwe Uwiteka Imana yawe yagukuye mu gihugu cya Egiputa, mu nzu y’uburetwa,
[15]ikakuyobora inzira ica muri bwa butayu bunini buteye ubwoba, burimo inzoka z’ubusagwe butwika na sikorupiyo, n’ubutaka bugwengeye butarimo amazi, ikagukūrira amazi mu gitare kirushaho gukomera,
[16]ikakugaburirira manu mu butayu, iyo ba sekuruza banyu batigeze kumenya, kugira ngo igucishe bugufi, ikugerageze ibone uko izakugirira neza ku iherezo ryawe.
[17]Uzirinde we kwibwira uti “Imbaraga zanjye n’amaboko yanjye ni byo byampesheje ubu butunzi.”
[18]Ahubwo uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi, kugira ngo ikomeze isezerano yasezeranishije indahiro na ba sekuruza banyu, nk’uko irikomeza muri iki gihe.
[19]Niwibagirwa Uwiteka Imana yawe ugahindukirira izindi mana ukazikorera, ukikubita hasi imbere yazo, uyu munsi ndaguhamiriza yuko utazabura kurimbuka.
[20]Nk’amahanga Uwiteka arimbura imbere yanyu ni ko muzarimbuka, kuko muzaba mutumviye Uwiteka Imana yanyu.
🔥Bakundwa Imana yababuriye kuko yari izi ikibazo bazagira imbere, ni nko kubabwira iti ibyo nabasezeranyije biri imbere yanyu, ariko Imitima yanyu ntitunganye, nti nko kubabwira nanone iti muranshimisha iminwa gusa ariko Imitima yanyu sinyisingira. 👇🏻
Matayo 15:8-11
[8]‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa,Ariko imitima yabo imba kure.
[9]Bansengera ubusa,Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu.’ ”
[10]Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe.
[11] Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya .”
👉🏻Twebwe twitwaza ko ibyo tubona inyuma twahawe aribyo byatugushuhije ariko nyamara ikibazo ni ibiri imbere🤔.
⚠ Ibisubizo ntibitugusha ahubwo Birushaho kutwegereza Imana, tugushwa nimiterere y’Imitima yacu ndetse nirari riyuzuyemo .
🔥Niyo mpamvu rero twatangiye tuvuga tuti👇🏻
Yakobo 1:16-17
[16]Ntimukayobe bene Data bakundwa.
[17] Gutanga kose kwiza n’impano yose itunganye rwose ni byo biva mu ijuru , bimanuka bituruka kuri Se w’imicyo udahinduka, cyangwa ngo agire n’igicucu cyo guhinduka.
Imana Ibahe umugisha!!!!