ICYIGISHO CYO KUWA KABIRI NIMUGOROBA Le24/7/2018: Umutoni Grace

🔸🔸🔸🔸🔸🔸🔸🔸

INTEGO:IGITI CYIZA NI CYERA IMBUTO
🔸🔸🔹🔹💠💠🔸🔹

🙋‍♀Amahoro y’Imana nanone nabane namwe.

✍ndifuza ko twongera tukabanza gusoma mbere yuko dukomeza
📖 Matayo21:18
18➡bukeye bwaho mugitondo kare asubira mumurwa,arasonza.abona umutini iruhande rwinzira arawegera,asanga utariho imbuto keretse ibibabi gusa,arawubwira ati:ntukere IMBUTO iteka ryose.👉muri ako kanya uruma.
20➡abigishwa babibonye baratangara bati:mbega uhereye ko wuma ako kanya?
📖Matayo7:17-18
17➡IGITI CYIZA cyose cyera imbuto nziza,ariko IGITI cyibi cyera imbuto mbi.
18➡ IGITI CYIZA ntikibasha KWERA imbuto mbi Kandi n’igiti kibi ntikibasha KWERA imbuto nziza
19➡ IGITI cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywa mumuriro.
[18:31, 7/24/2018] GBI Umutoni Grace (Marie Grace Ntibategejo): ✍Bene Data kare twaganiriye tuvuga tuti KWERA IMBUTO niko KWIZA ubu noneho ndashaka ko tuganira ko👉 IGITI CYIZA ari CYERA IMBUTO Imana idufashe cyane imbuto ninziza cyane Bene Data 👉namwe nimurebe nukuntu zirebeka neza🍍🍊🍉🥑🍋🍌utubara twose twiza niho wadusanga rwose hahirwa IGITI cyera izi mbuto kirahiriwe ndetse cyane kuko izi mbuto nizigikundiro pe ntawe wazimenye ubwiza,akamaro kazo ngo areke kuzikunda nemeza yuko utazikunda aba aruko atamenye ibyazo buretse ko bishobora no kubaho ko wazikunda ugashaka kuzera bikanga bitewe nuko wabuze ibifasha ko cyeraho izo mbuto nkuko Paulo yavuzeho ngo nshaka gukora ibyiza ibibi bikansanga imbere uko niko kuzera wabishaka bikakwangira ariko hamwe n’lmana dushobozwa nayo
[18:31, 7/24/2018] GBI Umutoni Grace (Marie Grace Ntibategejo): ✍Bene Data rero twere imbuto nibyo byiza☝ hejuru twasomye ukuntu Yesu yasanze umutini utariho imbuto keretse ibibabi gusa ukuntu yawuvumye ngo 👉ntukere imbuto ukundi uherako unanuma!mbega ingorane so kutera imbuto wee Imana ibiturinde iduhe kuba abera imbuto kuko👉 igiti CYIZA NI cyera imbuto uziko ariko 👉iki giti CYIZA cyera imbuto nacyo ntakogisa!ndumva ntamuntu utanogerwa no kukireba ndumva ntawe utakwishimira kugitunga murugo rwe icyi giti ntawarambirwa kukiryaho,kugisoromaho, mbese iki giti kiriho izi mbuto🍉🍊🍍🥑🍒🍓🍌nabandi barakifuza yooo mbega amahirwe yigiti CYIZA cyera Imbuto wee…ndigufashwa uziko kino giti ugifite uba umerewe neza cyane umva mbibwirire ukuntu uba umerewe neza uziko burya imbuto wariwabona iyo ukunda🍌UMUNEKE ukuntu umererwa neza buriya nawugereranya n’imbuto yo GUKIRANUKA wariwabona iyo ukunda imbuto pomme ukuntu nyuma yokuyirya wumva umerewe neza buriya POMME nyigereranya NAMAHORO wariwabona uburyo manderine🍊iyo umaze kuyirya nayo umererwa neza buriya na MANDERINE nyigereranya NI NGESO NZIZA buriya IMBUTO ya AVOKA nayo nyigereranya no KWIRINDA IMBUTO y’INDIMU ititabwaho cyane kubera ukuntu isharira nyigereranya NOKWIHANGANA IMBUTO y’URUZABIBU yo nyigereranya N’IBYISHIMO IMBUTO y’IPAPAYI nyigereranya n’URUKUNDO ni nyinshi imbuto ntiwazirangiza hallleluyaa…Bene Data imbuto 🍌🍊🍒🍓🥑🍍🍋ninka👉KARANGAMUNTU KUMUROKORE dukunde imbuto bundi bushya bushya muri twe uzifite afite ibisabwa byose by’UMUKRISTO niyo mpamvu na YESU yavuze ko muzabamenyera ku 👉 MBUTO Imana idushoboze murakoze Imana ibahe umugisha

Leave a Comment

Your email address will not be published.