ICYIGISHO CYO KUWA KANE MUGITONDO Tariki 10/01/2019



🤚Ndabasuhuje mwizi rya Yesu Kristo kur’uy’uwa Kane wa kabiri w’umwaka mushya twinjiyemo

🎵🎵Turirimbane indirimbo ya 99 mugakiza

1.Nshatse kugukurikira buri munsi,Mwami Yesu.Mu gihe cy’umunezero ndetse no mumubabaro.ubwo watubanjirije tuje tugukurikiye.tuzi rwose k’uri hafi yo kutugeza mw’ijuru.

2.Sinahora mbaririza urugendo rwawe Yes, Cyangwa see ngo nshidikanye kugukurikira Yesu.umurimo wanjye nuwo kugukurikira Yesu,No gukimez’iyo nzira nk’uko wayimenyesheje.

3.Mu gihe hagize icyaza kikantesha inzira yawe cyangwa kikandemerera mur’urwo rugendo mfite uzaze uc’uwo mugozi Uzab’umboshy’umutima Nezezwa no kubohorwa Nkabon’uko ngukorera.

4.Urandinde Mwami Yesu,Ntunganiriz’imigambi.Niba naniw’urugendo Uzanyibuts’urukundo Uti:Ngwino mwana wanjye,hasigaye umwanya muto,kuk’uzahozw’ibyo byose ugeze iwanjye mw’ijuru.

✍ Intego y’ijambo ni GUSHAKASHAKA
Dusome ijambo ry’Imana mu
📖Abefeso5:10
Mushakashake uko mwamenya ibyo UMWAMI ashima
👆Uyu murongo umwe gusa munyemerere tuwuvugeho
👉Iri Jambo riratubwiye ngo DUSHAKESHAKE Kandi ritubwiye ibyo tugomba gushaka gusa ntiritubwiye amazina y’ibyo tugomba gushaka ariko tumenye ko ibyaribyo byose nibyo UMWAMI ashima👍

👌 Ubundi umuntu ushaka arashaka icyo arigushaka yakibura akarekera ariko👉 umuntu ushakashaka we icyo ashatse iyo akibuze arakomeza ntacika intege arashakashaka paka ageze kucyo ashaka ndetse niyo akibonye kubera gukunda gushakashaka arakomeza agashashaka kugirango intego ye nziza ikomeze kwiyongera Kandi ibyo arigushakashaka kugirango birusheho kuba biteye imbere

✅ gushaka no gushakashaka njye mbona bijya gusa ariko haraho bitandukaniye hatuma hamwe hitwa gushaka ahandi gushakashaka

👥Bene Data Gushakashaka nibintu bikorwa wabyiyemeje Kandi wafashe umwanzuro wo kutita kucyaricyo cyose cyakubuza GUSHAKASHAKA

👌Tugarutse kundirimbo twatangiriyeho urebye twayigereranya nuko yaba yararirimbwe n’umukozi W’Imana wumvaga afite icyifuzo cyogukurikira Yesu ariko agahura n’intambara zishaka kumukura muri Yesu we niko gutangira aririmba ngo nshatse kug……mubihe byose ariby’ umubabaro n’umunezero

✍Tugarutse kw’ijambo ryatubwiye Gushakashaka
👌 nukuvuga ngo we yakunze Yesu yumva aramushatse niko kuririmba yigingiramo Imana ngo imushoboze kuko ashatse kuyikurikira rero 👉aha nawe yararimo gushakashaka Imana ye

👥Bene Data mureke 👉uyu mwaka dutangiye tuwushakeshakemo Ibyo UMWAMI ashima byose twabonye yuko Gushakashaka biba birimo gushaka utarambirwa mureke duhaguruke DUSHAKASHAKE ibinezeze Yesu byose nubwo uyu mwaka twawuhuriramo n’intambara tujye dukunda gutereta Imana nk’uy’umuririmbyi wa 99mugakiza Imana izumva gusenga idushoboze

ℹGBI mbifurije Gushakashaka tugere kubyo UMWAMI ashaka umwaka ni munini ariko ni byiza tuwurangije twarashakashatse ibyo UMWAMI ashima Kandi bikagenda byiyongera

👌Ibyo UMWAMI ashima harimo
👉 GUKIRANUKA,
👉GUSENGA,
👉KWIHANGANA,
👉GUHAMYA nibindi……

Nibyinshi Imana izadushoboze. Imana ibahe umugisha🙏🙏

Grace Umutoni

Leave a Comment

Your email address will not be published.