ICYIGISHO CYO KUWA KANE NI MUGOROBA tariki ya 24/01/2019



🤚Nongeye kubasuhuza bwoko bw’Imana aho muri hose Yesu akomeze kubishimira

INTEGO:TUBE MUBE

✍Dusome amagambo y’Imana

📖2timoteyo2:19 Nyamara urufatiro rukomeye rw’Imana ruracyahagaze ngo UWITEKA AZI ABE Kandi ngo umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka ave mubidatunganye

📖 zaburi32:1-2
1-Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye ibyaha bye bigatwikirwa
2-Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa umutima we ntubemo uburiganya
📖 Zaburi33:18
Dore ijisho ry’Uwiteka riri kubamwubaha riri kubategereza imbabazi ze

✍ Dusomye amagambo y’Imana hano atari make Kandi intego y’ijambo ry’uy’umugoroba Nuko TUBA MUBE 👌Imana idufashe cyane

Ngo umuntu wese uvuga izina ry’Uwiteka aho ava akagera ave mubidatunganye ave 👉muribiriya byose byaba bidatunganye bigatuma ataba mumubare wabe iri Jambo ririkutwereka abe abaribo n’abagenda bahunga, bagenda birinda muri byose kuko ijambo ritubwiye ngo uwariwe wese aveyo
➖ave mumaganya➖ave mukwiheba ,
➖ave murwangano nibindi…
➖Ave,ave aveyo muribyo byose kuko UWITEKA azi ABE rero nibyiza ko tuba aho Imana izatumenyera
aho izatubonera ahongaho ahooooo Imana idufashe cyane ijambo ryongeye kumbwira ngo Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye bigatwikirwa
Kandi Hahirwa uwo atabaraho gukiranirwa umutima we ntubemo uburiganya halleluyaaa uwo nuri MUBE uwo nguwo arahirwa kuko ari mube uwo n’umunyamahirwe uwo aho ari hose azwi n’Imana

👁Dore ijisho ry’Uwiteka riri kubamwubaha riri kubategereza imbabazi ze abo ngo Yesu arabazi abo nabe bazamwambaza abumve ntazabura kubatabara muntambara bahura nazo ntazabura kuba hafi yabo ndetse azabarinda gukorwa n’isoni kuko ntawamwiringiye uzigera akorwa n’isoni intego yacu mbibutse ko nukuba mube ese turi mube twavuye mubidatunganye?turihangana?tugira urukundo?, nibindi byinshi bitatwemerera kuba mube ese twarabiretse?Imana idufashe cyane ndangije mbifuriza imbaraga kuba MUBE
YESU abahe umugisha aho muri hose murakoze🙏
Umutoni Grâce

Leave a Comment

Your email address will not be published.