NONGEYE KUBASUHUZA MU IZINA RYA YESU KRISTO AMAHORO Y’IMANA ABE MURI MWE IBIHE BYOSE
Dukomeje kuganira Ijambo ry’Imana
Luka 22:28.”Ni mwe mwagumanye nange ,twihanganana mubyo nageragejwe
-29 Nange mbabikiye Ubwami nk’Uko Data yabumbikiye,
-30 Kugira Ngo muzarye munywe mwegereye ameza yange mu bwami bwange .Kandi muzicara ku ntebe z’Icyubahiro ,mucire imanza imiryango cumi n’Ibiri y’Abisirayeli.”
Twongereho
Yohana 6:66 Benshi mu bigishwa be bahera ubwo basubira inyuma ,barorera kugendana nawe .
67-Yesu abaza abigishwa be cumi na babiri ati” Kandi namwe murashaka kugenda?”
-68 Simoni Petero aramusubiza ati”Databuja ,twajya kuri nde ,ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo buhoraho,
-69 Natwe tukaba twizeye tuzi yuko uri Kristo ,Uwera w’Imana?”
Intego y’Ijambo ni Kugumana na Yesu
Niyo mpamvu Yabwiye abigishwa ati nimwe mwagumanye nange
Dufite Ibibazo by’Uburyo butari bumwe byatuma tudakomeza kugendana na Yesu
Ariko Ijambo ridusabye gukomeza urugendo kandi Yesu agakomeza kuba muri twe natwe tugakomeza kuba muri we
Rwose Ibyo kwihanganirwa birahari kubera Ko tukiri muri uyu mubiri dufashe Igihe muntambara kandi siyindi ntambara nukurwana n’Isi n’Umubiri na satani
Kandi burya abazaba batsinze urwo Rugamba bazabana na Yesu akaramata
Watekereza kugumana na Yesu ni gute umuntu yagumana nawe ate
Kuko Yesu azi byose isi yayisonzeyemo yayihangayikiyemo
Niyo mpamvu adusaba kugumana nawe kuko mu isi hari ibiruhsya ndetse n’Ibigeragezo
Ariko hahirwa abagumana na Yesu ntibibatere kugwa ndetse no gusubira Inyuma
Kuko bazabona Ishyano abamanuka bajya muri Egiputa kwitabariza,bakiringira,amafarashi bakizigira n’amagare kuko ari menshi ,kandi bakiringira abagendera ku mafarashi kuko ari abanyamaboko cyane maze ntibite ku Uwera wa Isirayeli kandi ntibashake Uwiteka
*Yesaya -31.
Burya Igihembo Yesu yadusezeranyije n’Ubwami bw’Ijuru kuko ariho tuzarya tukanywa tugashira inyota twicaye kumeza muntebe z’Icyubahiro
Kandi ntawe uzaguhagurutsa
Cy Ngo agucyurire
Imana iturinde gusubiramo inyuma ndetse no gutembanwa n’Iminsi tukava mu gakiza
Ahubwo Yesu adushoboze kugumana nawe
Ibihe byose
Imfatiro zasenyutse
Twarwaye
Twarwaje
Twapfushishe
Twanzwe
Twashonje
Twahuye n’Ibihombo ibyacu bigatezwa
Mbese igihe tuguwe gitumo
N’Ibitugerageza by’Uburyo butari bumwe
Bisaba kwegera tugatinyuka
Tukajya kuri Yesu kuko ariwe Ufite amagambo
Meza Y’Ubugingo
Umuririmbyi ati Nyura mu misozi kandi nkanyura mu mataba aho Hose Niko harushya Umutima ariko njya ninginga
Uwiteka
Kigir Ngo Amfashe nawe ntatinda kunyumva
*Luka Mwa mukumbi muto mwe ,ntimutinye,Kuko So yishimira kubaha Ubwami .
Reka mbe nshoje ariko dutinyuke Yesu ari kumwe natwe urugamba si
Urwacu
Imana ikomeze itwungure Ubwenge mu Ijambo ryayo
Amen
Mwari kumwe na
JMV