ICYIGISHO CYO KUWA MBERE kU 03 gASYANTARE /2020 TUGEZWAHO NA Jean Claude MUTABAZI


đŸ€Yesu ashimwe bene Data.
🙏Igitondo cy’umugisha kuri mwebwe bavandimwe n’abanyu bose.
đŸ‘đŸ» Uwiteka ashimwe ko akiturindiye muri iyi si ariko cyane cyane mu buntu bwe.
😄Nejejwe n’Imana impaye akanya ngo tuganire ku ijambo ryayo mu ntangiriro z’iki cy’umweru n’ukwezi kwa

  1. Ntabatindiye rero, reka dusome aya magambo akurikira:

📖2 Abami 5:25-27

  1. Hanyuma araza ahagarara imbere ya shebuja.
    Elisa aramubaza ati “Uraturuka he Gehazi?” Undi ati “Umugaragu wawe ntaho nagiye.”
  2. Aramubwira ati “Umutima wanjye ntiwajyanye nawe, ubwo wa mugabo yahindukiraga akava ku igare rye akaza kugusanganira?
    Mbese iki gihe ni igihe cyo kwakira ifeza n’imyambaro, n’inzelayo n’inzabibu, n’intama n’inka n’abagaragu n’abaja?
  3. Nuko ibibembe bya Nāmani bizakomaho no ku rubyaro rwawe iteka ryose.” Maze amuva imbere ahindutse umubembe, yera nk’urubura.

📖Yohana 2:23-25

  1. Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye,
  2. ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose.
  3. Ntiyagombaga kubwirwa iby’abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo.

📖1 Yohana 3:18-21

  1. Bana bato, twe gukundana urumamo mu magambo cyangwa ku rurimi, ahubwo dukundane mu byo dukora no mu by’ukuri. 19. Icyo ni cyo kizatumenyesha ko turi ab’ukuri, tukabona uko duhumuriza imitima yacu imbere yayo,
  2. nubwo imitima yacu iducira urubanza, kuko Imana iruta imitima yacu kandi izi byose.
    21.
    Bakundwa, imitima yacu nitaducira urubanza, turatinyuka imbere y’Imana

👌Iyo usomye ariya magambo yose, wumvamo ingingo nkuru yuko Imana idahishwa kandi icyo nicyo nshaka ko twibukiranya!

đŸ”čImana ntaho wagira icyo uyibeshya, uyikinga, uyijijishaho!
Muri kamere ya muntu, birazwi ko nta muntu ushobora kumenya iby’undi atekereza, apanga cg yibwira ibi bituma abantu duhora dutungurwa kandi kenshi tugateshw’umutwe no kubon’ umuntu wari ufite uko ufata, akoz’ibintu utamukekagaho!

đŸ‘šâ€đŸ’» Abahanga mu mateka bemeje ko abantu benshi bakomeye ku isi bagiye bakorwaho cg bazira inshuti zabo magara! Yewe hari abajya kure bakanemeza ko mu murongo kimwe n’abami, abatware, abakire n’abandi bakomeye mu isi bagiye bazira inshuti zabo magara zibazi neza, ko nta wundi wari gushobora gutanga Yesu neza atari umwe mu bigishwa be!

đŸ‘‰đŸ» Ibi ni ukuber’iki biba? Nuko imitima y’abantu no kwibwira kwayo ari kubi (Itangiriro 6:5), kuva Adamu na muk’iwe bagoma.
đŸ‘‰đŸ»Yeremiya yahanuye neza ko umutima w’umuntu urush’ibintu byose gushukana kandi ntawawukiza wundi (Yeremiya 17:9-10), bien sĂ»r usibye Yesu.

đŸ‘‰đŸ» Ibi bituma uburiganya n’amafuti byo mu mitima byumvisha ko nibikorwa ntawe uzabivumbura, ndetse ko n’Imana ihuze cg itabyitayeho!

👌Ariko Yesaya yuzuy’Umwuka arahanura ngo bazabon’ishyano abahish’imigambi yabo, bakibwira bati ntawe ubizi, ntaw’ubireba nk’aho Imana atariyo muremyi w’imitima yabo (Yesaya 29:15-16).

❓Ese ni ukuber’iki iyi ngeso yo kwiyoberanya, kuriganya, kubeshyana, kuryaryana, guhemukirana, kugambanirana, kwica gahunda, gukorera ku byaha abantu bibitsemo,
.ikomeza no mu bantu b’Imana?
Nuko Imana imeny’imitima ariyo ituzi kandi ariyo ica urutabera!
đŸŽŒđŸŽŒHari indirimbo yo mu minsi yashize yagira gutya muri refrain yayo: Uwitek’Imana yaduhish’ibanga, kureba mu mutima w’umuntu yabigiz’ibanga, iyo itabigir’ibanga twari kubeshya ngo iki?
..

đŸ€­ Impamvu abantu rero bagir’uburiganya muri bo kandi bakumva Imana n’abantu batazabimenya cg batazabitindaho nuko byose aho bicurirwa hiherereye kandi umuntu akaba ashukwa n’ibyo ararikiye afitemo inyungu runaka nka Gehazi.
Ariko Elisa ngo yuzur’Umwuka wera abwira Gehazi ati umutima wanjye (Umwuka w’Imana undimo) wabibonaga byose kandi abakozi b’Imana ntidukwiye gushukwa n’ifeza, imyambaro, imyaka, inka,
 (ubutunzi), abagaragu n’abaja (icyubahiro, kugir’ijambo, gukomera
.).

đŸ‘‰đŸ»Ibi rero byashutse Gehazi agasarur’ibibembe nibyo natwe bitugejeje kure mu minsi ya none kandi biva muko satani atwongorera ati:

Uzaba winejeje, uzaba ukize, uzaba wubashywe, uzaba ukomeye, uzabaho neza, uzaba uzwi,
.ariko ntatume dutekereza ko byose ari ubusa kandi ko nta byiza byo mu byaha no kwibesha mu mitima yacu.

đŸ‘„ Benshi bahemuka, bakaryarya bazi Imana, baba mu murimo w’Imana nk’abafarisayo cg ari uko bagize feelings (bafashijwe, bahimbawe,
) ariko batahindukiriye Imana bibeshya ko Imana izumva amagambo meza bavuga ariko ibiri mu mitima yabo bitayiraj’ishinga, nka bariya bavugaga Yesu neza kuber’ibitangaza ariko we ntabizere! Ivangili y’ibitangaza idashingiye ku guhinduka mu mitima ikozeho benshi ariko tumenye ko Imana yitegerez’imitima, idakeneye rapports z’abashumba, z’abahanuzi n’abandi badushimagiza ariko batatuzi mu mutima. Imana izi ibiturimo, twemere tujye ku isoko tuyisabe guhinduka no kunesha .

👌Hari uwaririmbye đŸŽŒđŸŽŒati: Uwiteka arareba, arareba ntagira icyo ahishwa!
Uwo murirmbyi ashyiraho n’urutonde rw’abantu Imana yarebye abakozi bayo batari bazi ibyo bakoze, nyuma ikabihishura ibyaha byabo bikabakoz’isoni, nka Akani mu ntambara y’i Yeriko, Dawidi arimo arunguruka muka Uriya, Ananiya na Safira twavuzeho ubushize n’abandi benshi
..kandi natwe yagiye iduturumburamo ibibi undi muntu atari kumenya kuko izi ibiturimo byose.

❓ Ese aho tujya twibuka ko n’ijambo ritagera ku rurimi rwacu iba yaritahuye!

👋 Mureke dukore byose tuziko dukorer’Imana itagira icyo ihishwa, aho dutsikiye tuyisabe imbabazi tuzikuye ku mutima, aho tugir’intege nke tuyisabe gutsindishirizwa, tumenye kuyibwir’ukuri aho byanze n’aho twumva byatugoye, nayo izadutabara.
Twerure tumere nka wa muririmbyi wagiz’ati: ingeso wa mubi nyanduje, nizishaka kubyuka, uzirimbure uzice pe! Mpore nihariwe n’ibya Yesu. Mureke dukundane mu bikorwa (atari nka wa wundi washukishaga abakobw’uyu murongo ngo abone uko abasambanya) no mu kuri (mu byiza no gukiranuka gusa), kuko imitima itaducir’urubanza ituma dutinyuka kandi Imana iri hejuru y’imitima yacu.
Mureke duharanire kuba abera mu ngeso zacu imbere y’Imana n’abantu kandi tubane n’abandi amahoro, dukorane urukundo dutsinde umubi kuko Imana itagir’aho ihishwa kandi ikunda abayigandukira mu mitima no mu mibereho yabo.

Yesu abahe umugisha.

🙏Umunsi mwiza, icyumweru n’ukwezi bihire.
Amen.

Jean Claude MUTABAZI

Leave a Comment

Your email address will not be published.