ICYIGISHO CYO KUWA MBERE TARIKI 23/09/2019 TUGEZWAHO NA Jean Claude MUTABAZI


đŸ€Yesu ashimwe Bene Data.
😀Nejejwe n’Imana ko ikomeze kudutunga no kutugener’umugati wa buri munsi, ikatwungur’ubwenge kandi igakomeza kutuyobora mu gukiranuka kugez’ubwo izatugeza mu bwami bwa Data, twateguriwe.

🗓Uyu munsi numvise mpatwa ko tuvugana ku rugamba tugomba kurwana kandi tugomba kunesha kuko ariwo muhamagaro wacu abizeye Kristo.

👋Mureke turirimbe, tuze gusoma aya magambo nubwo ari menshi, wenda tuyaganireho gato, tuzayagarukeho ubutaha. Reka ntangire nka Yobu nibaza iki kibazo: Mbese umuntu akiri mu isi ntaba afash’igihe mu ntambara, n’iminsi ye si nk’iy’ukorer’ibihembo? (Yobu 7:1)

đŸŽ¶đŸŽ”Indirimbo 205 mu gushimisha

  1. Urwan’intambara nziza !
    Kristo n’imbaraga zawe :
    Fat’ ubugingo aguhaye,
    Ngo buguhesh’ ibyishimo
  2. Usiganirw’aho Yesu
    Yicay’ agutegereje
    Ni We nzira kandi ni We
    Bihembo byo kurushanwa
  3. Wabujijwe kwiganyira,
    Wizere gus’ ubuntu bwe,
    Uzabon’ urukundo rwe
    Kw ari rwo rukubeshahto
  4. Ntutinye, we gucogora ;
    Ntahinduk’ aragukunda,
    Yesu ni byos’ umufite,
    Nta cyo wabasha gukena.

📖 1Yohana 3 :1-10

Abana b’Imana n’abana ba Satani abo ari bo

  1. Nimurebe urukundo ruhebuje Data wa twese yadukunze, rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi. Ni cyo gituma ab’isi batatumenye kuko batayimenye.
  2. Bakundwa, ubu turi abana b’Imana ariko uko tuzamera ntikurerekanwa. Icyakora icyo tuzi ni uko Yesu niyerekanwa, tuzasa na we kuko tuzamureba uko ari.
  3. Kandi ufite ibyo byiringiro muri we, yiboneza nk’uko uwo aboneye.
  4. Umuntu wese ukora icyaha, aba agomye, kandi icyaha ni bwo bugome.
  5. Muzi yuko uwo yerekaniwe gukuraho ibyaha kandi nta cyaha kimurimo.
  6. Umuntu wese uguma muri we ntakora ibyaha, umuntu wese ukora ibyaha ntiyamubonye kandi ntiyamumenye.
  7. Bana bato, ntihakagire ubayobya. Ukiranuka ni we mukiranutsi nk’uko uwo ari umukiranutsi.
  8. Ukora ibyaha ni uwa Satani, kuko uhereye mbere na mbere Satani akora ibyaha. Ibyo Umwana w’Imana yerekaniwe ni ibi: ni ukugira ngo amareho imirimo ya Satani.
  9. Umuntu wese wabyawe n’Imana ntakora ibyaha kuko imbuto yayo iguma muri we, kandi ntabasha gukora ibyaha kuko yabyawe n’Imana.
  10. Icyo ni cyo kimenyekanisha abana b’Imana n’abana ba Satani. Umuntu wese udakiranuka cyangwa udakunda mwene Se, si uw’Imana.

📖Ezekiel 18:4, 20-32

  1. Dore ubugingo bwa bose ni ubwanjye, ubugingo bw’umwana ni ubwanjye nk’ubugingo bwa se, ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.
  2. Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa, umwana ntazazira ibyaha bya se kandi na se ntazazira ibyaha by’umwana we, gukiranuka k’umukiranutsi kuzaba kuri we, kandi ibyaha by’umunyabyaha bizaba kuri we.
  3. “Ariko umunyabyaha nahindukira akava mu byaha bye byose yakoze, agakomeza amategeko yanjye yose kandi agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa.
  4. Ibyaha bye byose yakoze nta na kimwe kizamubarwaho, azabeshwaho n’uko yabaye umukiranutsi. 23. Muragira ngo nishimira ko umunyabyaha apfa? Ni ko Umwami Uwiteka abaza. Ikiruta si uko yahindukira akava mu nzira ye mbi, akabaho? 24. “Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyo umunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa, ubugome bwe yagize n’icyaha cye yakoze ni byo azazira.
  5. “Ariko muravuga muti ‘Imigenzereze y’Uwiteka ntitunganye.’ Nimwumve mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?
  6. Umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi azabipfiramo, ibibi yakoze ni byo apfiramo.
  7. Maze kandi umunyabyaha nava mu byaha bye yakoraga, agakora ibitunganye bihwanye n’amategeko, azakiza ubugingo bwe.
  8. Kuko yihwituye akava mu bibi bye yakoze byose, ni ukuri azabaho ntabwo azapfa.
  9. Ariko ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati ‘Imigenzereze y’Uwiteka ntitunganye.’
    Mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, mbese imigenzereze yanjye ntitunganye? Imigenzereze yanyu si yo idatunganye?
  10. “Ni cyo gituma ngiye kubacira urubanza, umuntu wese nk’uko imigenzereze ye iri, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe.
    Ni ko Umwami Uwiteka avuga. Nimugaruke muve mu bibi byanyu byose, ibibi bitabatera kurimburwa.
  11. Nimute kure ibicumuro byanyu byose, ibyo mwakoze, mwirememo umutima mushya n’umwuka mushya.
    Kuki mwarinda gupfa, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe?
  12. Erega sinishimira ugiye gupfa ko yapfa, nuko nimuhindukire mubeho.” Ni ko Umwami Uwiteka avuga.

📖Abaheburayo 12:1-6

Kwihanganira ibitugerageza dukurikije icyitegererezo cya Kristo

  1. Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye
  2. dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.
  3. Nuko muzirikane uwo wihanganiye ubwanzi bw’abanyabyaha bukomeye butyo, kugira ngo mudacogora mukagwa isari mu mitima yanyu.
  4. Mwebweho ntimuragera aho muvusha amaraso mu ntambara murwanya ibyaha,
  5. kandi mwibagiwe kwa guhugura kubabwira nk’abana ngo “Mwana wanjye, ntugasuzugure igihano Uwiteka ahana, Kandi ntugwe isari nagucyaha.
  6. Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana, Kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be.”

đŸ‘‰đŸ»Hari urugamba rutur’imbere twese kandi tugomba gutsinda kugira ngo tubashe kwinjira mu bwami bw’Imana.

👌Kenshi umwanzi aratubeshyabeshya akabitwibagiza cg akatwumvisha ko ari ikiza ari ikibi byose ari kimwe kandi ntacyo bitwaye kuko ubwo twabatijwe, tugakomezwa, tugashyingirwa, tukaba dufit’imirimo mu itorero n’ibindi ntacyo tugomba kwitaho muko tubaho cg twitwara!
Kera umwalimu yaje kutwigisha imyitwarire n’amategeko agenga abakor’umwuga w’ubuvuzi, maze atangira agira ati: mu buzima habaho ibintu 2: ikiza n’ikibi, maze abihuza n’ibyo abashinwa kera bavuga ko mu buzima habaho Yang and Yin.

👌Iyo myumvire y’ibintu bibili iteka bibangikanye nk’umucyo n’umwijima, umugabo n’umugore, ukwezi n’izuba,
uyisanga neza no mu ijambo ry’Imana.

âœđŸœ Niho ijambo ryatubwiye ko utari uw’Imana ari uwa satani kandi rikatwereka neza ibigaragara biranga ab’Imana n’aba satani Ijambo rikuraho urujijo rwose rikerekana ko utaba w’Imana kandi ngo ube ukiri imbata y’ibyaha. Urugamba rero abana b’Imana bariho ni urwo gitsinda/kunesh’ibyaha kandi uyu niwo murongo Umwami Yesu yatweretse tugomba kugenderamo nk’uko Yohana yabiduhishuriye. Umwana w’Imana yerekaniwe gukuraho imirimo ya satani mu buzima bwacu, mu yandi magambo, Yesu yaje kudukuramo ibibi, ibyaha, ubugome n’umwijima ngo aduhindure abera tubeho tumunezeza kandi tumuhesh’icyubahiro turihano mu isi, nyuma tuzajye tumuhimbariza mu ijuru mu bwami bwiza yaduteguriye.

đŸ‘‰đŸ»Ng’uwo umuhamagaro wacu kandi ng’urwo urugamba tugomba kurwana n’isi, umubiri n’umubi, byo banzi bacu badashaka ko turek’ibyaha burundu.

👆Iyo rero tubaswe ku kintu runaka tukabaho ubuzima butanesha, tuba dutsinzwe kandi kenshi biriyongeranya kuko dayimoni ahamagar’undi, ugasang’umuntu wakorerag’Imana neza, yirinda, yihana, abana neza n’abandi, asigaranye imico mibi kabone nubwo atava mu itorero cg ngo impano ze zireke gukora.

💬 Niho Yesu yatubwiye ko tuzajya tumenyer’abigishwa be b’ukuri ku mbuto bera cg imirimo yabo.

đŸ‘‰đŸ»Hari imirimo igaragara twese tubona, hariho n’ibera mu mwijima aho abantu batareba gusa nta gushidikanya buri wese mu mutima we ntacyo ahahisha kandi iyo Umwuka wera akimukomanga aba azi neza ko adahagaze neza ku rugamba.

đŸ‘‰đŸ»Ikindi nuko ibitagaragara ubu, nabyo bitazahishw’iteka, tukaba dusabwa rwose kugir’imirimo myiza yo gukiranuka kuko ntaho Imana ihishwa kandi n’ibihishwe izabishyira ku karubanda mu gihe runaka
(1 Timoteyo 5:24-25).

👊Tugomba kunesha kuko igihe twavuye mu gukiranuka, tuzabazwa byose twakoze igihe twagutaga, twakwirengagizaga cg twatsindwaga kandi ntihariho kurenganya cg kurobanura ku butoni nk’uko ijambo ry’Imana rikomeza kubitwereka muri ariya magambo twasomye muri Hezekiyeli.
❓Ikibazo gikomeye kiri ku mbaraga dushyira mu kurwan’uru rugamba. Usanga kenshi abitwa ko twizeye, tuzi guhangana mu magambo no kwemeza abandi ibyo twizera, kurushanwa mu gukoresh’impano, kuzamuka mu ntera mu mirimo yo mu nsengero, n’ibindi byaba byiza cg bibi ariko kenshi kumenya gucogoza kamere, irari n’imibiri yacu ugasanga bitunanira cg tubigendamo biguruntege nyamara arirwo rugamba twahamagariwe kurwana.

🗣 Paul yabwiye mu buryo butaziguye abakorinto ko abizera tugomba kumenya gutegek’imibiri yacu, ariko ubu imibiri iragurumana, irashaka ko abantu bambara, barya, bakanaryamana mu buryo bwose bushoboka bwa gipagani kandi urebye mu nzu y’Imana ibi ntibikitaweho kuko hariho ivanjiri, itatwibutsa ko turi ku rugamba rwo kunesh’imibiri yacu
(1 abakorinto 7).
Ikintu cyose kigir’uko gikorwa mu Mana kandi nitutanesha tuzabihanirwa by’iteka kuko Kristo yaje kutubatura no kudushoboza gukiranuka, bityo rero ibyaha ntibikwiye kudutegeka ahubwo tugomba kubineshesh’imbaraga zazuye Yesu zidukoreramo kuko twumviy’ubutumwa bwiza tubikuye ku mitima (Abaroma 6:17).

đŸ€·đŸ»â€â™‚Erega urebye ntituragera aho tuvusha amaraso mu ntambara turwany’ibyaha
. uhagaz’ute kuri uru rugamba?

❓Ese hari amaraso wavuye mu rugamba rwo gukiranuka?

❓Ese ntihakir’ibyaha bikubase mu ngingo zawe?
👌Hari icyo wakora, fungurira Yesu, yabashishije abatubanjirije kandi natwe bicye twashoboye niwe wahabaye kandi n’ubu aracyatubambira amahema kugira ngo tuneshe.

đŸ‘‰đŸ»Isuzume nanjye nisuzume.
Imana iduhe imbaraga tunesh’urugamba rw’ibyaha kuko inyuma yarwo hari ingororano nziza kubazanesha n’umujinya w’inkazi w’Imana kubaza batsinzwe.

Tuzabigarukaho mu kigisho kindi.
Uwiteka abahe umugisha,🙏🙏
Umunsi mwiza n’icyumweru gihire.
Ijuru ribane namwe ku rugamba.

Jean Claude MUTABAZI

Leave a Comment

Your email address will not be published.