Icyigisho cyo kwa gatatu tariki 8/8/2018: Nzabirinda Dieudonné

Nagirango dukomeze Ijambo ry’Uyu munsi ryo Kwiyambura umuntu wa Kera Tukambara umushya
Kwiyambura umuntu wa Kera si umurimo uba umunsi umwe ngo ube urangiye!!! Ahubwo ni igikorwa gikomeza mibuzima bwacu bwa buri munsi!!! Ntibishoboka ko umuntu yahita atunganya ingeso ze ako kanya ariko virashoboka ko umuntu yagenda ahinduka gahoro gahoro bitewe nuburyo yemereye Umwuka Wera, kandi izi ni inshingano zacu nkabizera

Rom 8:13

[13]kuko niba mukurikiza ibya kamere y’umubiri muzapfa, ariko nimwicisha Umwuka ingeso za kamere muzarama.

Abefeso 4:23 hatubwiye guhinduka bushya mu mwuka w’ubwenge bwacu!!! Iyi miterere y’ubwenge bwacu( Intekerezo zacu) igenda iremwa na Society tubamo, imiryango, inshuti, ibyo twebwe twagiye twihitiramo guha umwanya. Uko tugenda dukura bigenda bishinga imizi, ndetse bikagenda bigira uruhare kubo turibo ndetse bikagira uruhare mu mibereho yacu ninyifato yacu yaburi munsi

Imig 23:7 a
[7]Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari.

Ubusanzwe iyo umuntu agiye kwambara umwenda niwe uwuhitamo akawambara ndetse ninawe igihe iyo kigeze ahitamo akawiyambura. Natwe hariho imyambaro twahisemo kwambara ( nagirango mbibutse ko iyo imyambaro duhitamo kuyambara muburyo bw’ibitekerezo hanyuma tukazabishyira mubukorwa nyuma ariko byabanje gushinga imizi mubitekerezo.

Urugero: ntabwo umuntu ushobora kujya Gusambana atabitekerejeho kandi ngo abihe umwanya uhagije. Bivuze ko yabanje kwambara uriya mwambaro aho tutabona, hanyuma mugihe runaka tukaza kubona yabishyize mubikorwa.

Ijambo rero ryatubwiye kwiyambura ibyo byose twubatse muntekerezo zacu. Ese ni gute tubyiyambura? Nuguhinduka bashya mu mwuka w’Ubwenge bwacu!!!!

Ese ni gute duhinduka bashya mu mwuka w’Ubwenge bwacu❓

Yak 1:21

[21]Ubwo bimeze bityo mwiyambure imyanda yose n’ububi busāze, mwakirane ubugwaneza ijambo ryatewe muri mwe ribasha gukiza ubugingo bwanyu.

Yakobo atubwiye kwakirana ubugwaneza Ijambo ryatewe muri twe, kuko ribasha gukiza ubugingo bwacu, habyuma turyakirana ubugwaneza dute? Turiha umwanya ntitumere nkaba bafarisayo Yesu yabwiye ko Ijambo rye ridafite umwanya umwanya muri bo ko Ariyo mpamvu nashakaga kumwica.

Duhe umwanya Ijambo ry’Imana ndetse dufate umwanya wo kuritekerezaho kugirango nirimara gushora imizi ryere imbuto zikwiriye mugihe gikwiriye!!!

Uko twemera kubikora niko tugenda twiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza Tukambara umushya uhindurirwa mushya gusa nuwamuremye.

Kandi iyo tubashije duhinduka muntekerezo dukoresheje ijambo ry’Imana nibwo tubasha gutsinda Satani, kuko nawe inzira akoresha nukurasa Intekerezo zacu, iyo asanze zituzuyemo Ijambo ry’Imana biba bimworoheye kuturwanya, Ariko iyo twuzuwemo N’Ijambo ry’Imana turamutsinda.

Yesu abahe umugisha.

Leave a Comment

Your email address will not be published.