ICYIGISHO CYYO KU WA KANE TARIKI 04-06-2020 TUGEZWAHO NA SAFARI ERIC

Yesu ashimwe Benedata

Tugiye kuganira ijambo ry’Imana dusanga mu Itangiriro 41:33-38 turifashisha n’ahandi

Intego: Umuntu ukenewe :

Nuko Farawo nashake umuntu w’umunyabwenge w’umuhanga amuhe ubutware bw’igihugu cya Egiputa .

Farawo ashyireho abahunikisha ahunikishe igice cya gatanu cy’ubutaka mumyaka y’uburumbuke uko ari irindwi bateranye ibihunikwa by’iyo myaka y’impeke izatunga abantu itegekwe na Farawo bayirinde .

Kandi ibyo bihunikwa bizabera igihugu ibibikiwe imyaka irindwi y’inzara izatera mugihugu cya
Egiputa ,igihugu cye kumarwa n’inzara .

Iyo nama inezeza Farawo n’abagaragu be bose .

Aha turahatinda kuko niho hari intego ,Farawo
abaza abagaragu be ati :
TUZABONA HEHE UMUNTU UMEZE NK’UYU URIMO UMWUKA W’IMANA ?

Aya magambo aratubwira igisubizo cyatanzwe na Yosefu mwene Yakobo wagurishijwe na Bene Se bamuhora inzo zi yarotaga akazibabwira kuko bumvaga ko zerekana ko azabayobora bigira inama yo kumuta mu rwobo,nyuma baje kujya inama baramugurisha mbibutse amasezerano atunyuza mubikomeye ngo tuzagi ibihamya,yaje kugurishwa ajya gukora kwa Potifari kdi muka Potifari amusaba ko baryamana Yosefu aranga bimuviramo kubeshyerwa ko yaragiye kumufata kungufu bituma ajyanwa muri Gereza ,
naho ahakurwa no kujya gusobanura inzozi Farawo yari yarose zikamutera ubwoba akazisobanura agatanga n’igisobanuro cyazo umva umuntu urimo Umwuka abera abandi igisubizo.

Uyu muntu ukenewe yigeze ashakishwa ubwo Umwami Nebukadinezari yarotaga inzozi nawe zimutera ubwoba ahamagaza Abapfumu ,Abakonikoni,Abashitsi n’Abakarudaya biranga ariko umwuka aza kuri Daniel arazisobanura (Daniel 2:19)

Umva Daniel ntiyapfuye guhishurirwa gusa ahubwo yari afite bagenzi be bafatanya gupfukama maze abihishurirwa basubitse
amasengesho turasabwa gusenga (Daniel 2:28)

Ikirema cyasabirizaga ku irembo ry’urusengero ryitwa ryiza cyahagurukijwe n’umuntu ukenewe barimo mumwuka w’Imana aribo Petero na Yohana
(Ibyakozwenintumwa 3:1-10)

Dawidi yagize ihishurirwa
ko kuba barwana na Goriati utarakebwe,ntacyo yamutwara amutsindisha
ibuye ryo mumuhumetso
kdi abandi bihishe kubera
gutinya (1Samweli 17:49-50)

Benedata dukeneye Umuntu urimo umwuka wera kuko hari nubwo twi zera ubuhanga bw’abantu batarimo umwuka wera n’ibyo badukoreye bakabidukandagiza ,bakatugira abacakara n’ibindi muzi ,Ariko uyumuntu dukene aca bugufi ,arihangana icyo akoze amenyako akore Imana atari Umuntu,arubaha ,agira urukundo

Benedata mureke tube abantu bakenewe

Ugize icyifuzo twasenga

Mwari kumwe na Mwene so Ev.Safari Eric .

Leave a Comment

Your email address will not be published.