ICYIGISHO YO KUWA 3 TARIKI 15-04-2020 TUGEZWAHO NA DIEUDONNE



Theme : TURIHO KU MANA MURI KRISTO

Abaroma 6:8-11
[8]Ariko niba twarapfanye na Kristo twizera yuko tuzabanaho na we,
[9]kuko tuzi yuko Kristo amaze kuzuka atagipfa , urupfu rukaba rutakimufiteho urutabi .
[10]Urwo rupfu yapfuye yarupfuye rimwe risa ku bw’ibyaha, ariko ubwo ariho, ariho ku bw’Imana .
[11] Abe ari ko namwe mwiyumvamo ko mwapfuye ku byaha, mukaba muriho ku Mana muri Kristo Yesu .

👉🏽Yesu ashimwe bakundwa mu Mwami Yesu!!!!

Tumaze iminsi mike twijihije Pasika ( gupfa no Kuzuka kwa Kristo ). Ariko ibi bikwiye gusiga ishusho nshya mu buzima bwacu.
👉🏽Tutarakizwa kwari dupfuye mu maso y’Imana kandi ntabuzima twari dufite muri twe ndetse ingaruka zabyo nuko twari dupfuye mu mwuka wacu.
Abaroma 6:23a
[23]kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu,
👉🏽ariko Imana ishimwe ko kubw’urukundo yasimbuje urwo rupfu ubugingo buhoraho nk’Impano tubiherewe mu mwana wayo.
👉🏽Abaroma 6:23b
[23]ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.
👉🏽kubw’imbabazi zayo yaduhinduranye bazima na Kristo uyu munsi turiho turi bazima muri we.

Ese kuno kuri urakwizera ko wahinduranywe muzima na Kristo.❓

👉🏽Ijambo ryatubwiye ngo urupfu Yesu yapfuye yarupfuye rimwe risa kubw’ibyaha kandi NGO urupfu ntirukimufiteho ubushobozi, none uyu munsi ni muzima, kandi ngo ni muzima Ku Mana.

❎Niba Imana yaraduhinduranye bazima na Kristo kandi Kristo akaba ari muzima ku Mana natwe turi bazima kandi niba urupfu rutamufiteho ubushobozi niko natwe rutadufiteho ubushobozi.
👉🏽niba Kristo ariho abereyeho Imana niko natwe abariho muri we natwe dukwiriye kubaho tubereyeho Imana.

👉🏽Ese nigute abazukanye na Kristo babaho babereyeho Imana👇🏾

Abakolosayi 3:1-4
[1]Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana.
[2] Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si ,
[3]kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.
[4]Kandi ubwo Kristo ari we bugingo bwacu azerekanwa, namwe muzaherako mwerekananwe na we muri mu bwiza.

👉🏽kubaho ubuzima bw’ubutsinzi bisaba kwibuka ko imbere y’Imana turiho muri Kristo , Kuko Kristo yatsinze ndetse akanesha natwe tuzanesha nkuko yanesheje.

Imana ibahe umugisha.

Leave a Comment

Your email address will not be published.