MBESE URACYARI UKO WAHAMAGAWE?
Reka dutangire turirimbana umuririmbyi wa 107:
1.Nkomeze njye niringira amaraso y’umukiza.
Ntawundi nshaka kwigana keretse Yesu wenyine.
Nikomeze k'urutare naho ahandi ni umusenyi,naho ahandi hose ni umusenyi.
2.Iyo ngoswe n’umwijima,niringira ubwo buntu bwe,mubyago no mumakuba ntagira ubwo anzibukira.
3.Ntunganywa n’amaraso ye,naya masezerano ye.Naho napfusha ibyo mfite,ni we musa niringira.
4.Maze icyo gihe azazira ,Azasanga mmwiteguye, Nambaye gukiranuka, Ntanenge nzaba ngifite.
Imana ishimwe cyane,Ngo maze icyo gihe azazira asange mwiteguye nambaye gukiranuka nta nenge mzaba ngifite,
Nikomeze k’urutare naho ahandi ni umusenyiiiiiiiiii
Ayiiiiiiiiiiiiiii azasange nkimeze uko narindi nkibatizwa, umunsi wa mbere nuzuye umwuka wera cyagihe ngifite ububyutse,nkimwakira nk’umwami n’umukiza,mbese ngitinya icyaha ntanenge nzaba mfite Imana ishimwe cyane.
Reka dusome ijambo ry’Imana dusanga mu:
1.Abakorinto 3:10-11
Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana,nasizeho urufatiro nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge,undi yubakaho.Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho.11 kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho arirwo Yesu Kristo.
Paulo aha ngaha yandikiye abakorinto ababwira neza iby’ubuntu bw’Imana yahawe buri ndetse bungana we yabonye cyangwa yashyizeho urufatiro nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge,abonye inkingi,Ibuye ryiza ryo mu mfuruka umurongo mwiza ngenderwamo icyitegererezo,undi muntu yubakaho,undi muntu yisunga yishyingikirizaho yiyegamiza ubuturo bwiza yahawe(twahawe) arakomeza arababwira avuga amagambo meza cyane ngo ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho,agende yitonze yigengesereye adakora igituma urufatiro runyeganyega,yirinde uko yubakaho Imana ishimwe.
Ngo kuko ntarundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho nirwo Yesu Kristo.🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿
👉🏿Nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho,nta rindi buye Rizima,nta yindi foundation,ntayindi nkingi nzima nahandi hantu heza hariho,Nta yindi cyangwa izindi mana zatugirira umumaro uretse Kristo wenyine we twahawe tukamwemera nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwacu ndetse tukabyemera mu ihamagarwa ryacu.
💡Nta Mana iriho nta nizaboneka yahwana nawe igakora nk’ibyo ukora byose,Imana yacu ishimwe kandi ihimbazwe.
Uru rufatiro twahawe twashyiriweho tweretswe n’abatubanjirije urwo twatojwe tukemera kurwiyegamiza tugihamagarwa,tukimwakira nk’umwami n’Umukiza w’ubugingo bwacu,tukabwirwa kwitonda uko twubakaho kwigengesera bivuga kudacumura,kandi iyo umuntu agihamagarwa agikunze Imana acyumva ishyaka ry’iby’umwuka aba yashobora kuribungabunga no kwitondera iby’umwuka,mbese Niko bikimeze? Turimo kwirinda uko twubakaho ko umwigisha mukuru w’ubwenge ariko yatubwiye ngo 《twirinde》uko twubakaho,bakiristo bavandimwe kwirinda biracyahari ko tubyiga no kugice igihe cy’ihamagarwa?Imana idufashe kandi ituganze cyane.
Twikomeze k’urutare naho ahandi ni umusenyi naho ahandi hose ni umusenyi ni ukuri.
⚠️1.abakorinto 7:20-24
Umuntu wese agume uko yari ari agihamagarwa.21.Mbese wahamagawe uri imbata?Ntibikubabaze.Icyakora niba ushobora kubātūrwa ubikore.22.Uwahamagawe n’Umwami wacu ari imbata aba abārūwe n’Umwami,kandi uwahamagawe n’Umwami ari uw’umudendezo aba ari imbata ya Kristo.Mwacungujwe igiciro,nuko rero ntimukabe imbata z’abantu.24.Bene Data umuntu wese abane n’Imana ameze uko yari ameze agihamagarwa.Amen👏🏿
👆🏿👉🏿Ijambo ry’Imana nubundi Paulo yakomeje aduhugura mu nzandiko aha aratwandikiye arakomeza atubwira kuguma k’urufatiro kandi tukaguma uko twari tumeze tugihamagarwa tukiza kuri we kuri Kristo kuri uwo rufatiro🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿🙌🏿 ikibabaje siko biri😭yakomeje Avuga ko uwahamagawe n’Umwami n’urwo rutare n’urwo rufatiro ruzima,nUsumba izindi Mana zose ari imbata,aba abātūwe,aba abaye uw’umudendezo ntabwo agitwarwa n’ibyaha n’ibirangaza by’isi,aba yitonze yigengesera muby”ubu buzima akaba uw’umudendezo, mu bubugingo,kandi uwahamagawe ari uw’umudendezo muby’ubu buzima bw’isi aba abaye uw’imbata muby’ubu bugingo(imbata ya Kristo) Imana yacu ishimwe cyane kuko yamenye neza uko ibinyuranya kuko nyine umwubatsi niwe umenya inguni.
Yakomeje atubwira ko uru rufatiro nyir’inguni urutare rwaducunguje amaraso y’igiciro kinshiiii ngo ntitukabe imbata z’abantu,kuko nyine abantu ni abantu,barahinduka umunsi kuwundi niyo kamere ya kimuntu tube imbata ya Yesu ufite akomere k’ubu Mana.Umuntu wese abane n’Imana ameze uko yari ari ahamagarwa.
Reka tugenzure njyewe nawe
⚠️ Uracyubatse k’urufatiro??mbese urakirinda urakigengesera uko wubakaho?
⚠️Aho ntiwiremeye izindi mfatiro?
⚠️ Uracyari uko wahamagawe?
Uracyafite urukundo?
Uracyasura abarwahi?
Uracyasengera itorero?
Uracyafasha impfubyi n’abapfakazi?
Uracyacyaha cyagwa ugatesha?
Uracyinginga?
Uracyaririmba?
Uracyabwiriza ubutumwa bwiza?
Uracyahamagarira abandi kuza kuri Kristo?
Mbese ugihamagarwa wambaraga ute,agenda ute,wabaga he wakora iki?ubu uwagushaka yagusanga he?
Uracyari uko wahamagawe? Reka twigenzure twisuzume turebe niba ariko tukimeze.
Imana ibahe umugisha kandi ibiteho muri byose muhahe muronke ariko kandi tugenzura ihamagarwa ryacu.Murakoze.