ICYIGISHO CYO KU WA MBERE TARIKI 30-09-2019 TUGEZWAHO NA Fidèle Amani

Gusenga, ubuzima bw’umukristo

Bamwe bagiye baririmba amakorasi bati: Gusenga nibwo buzima kandi ni imibereho ariko na Yesu yagaragaje bidasubirwaho ko gusenga ari ingirakamaro.

Biblia igaragaza ko ubwo yamaraga kubatizwa, Umwuka w’Imana yaramuhamirije nawe arangije ngo ajyanwa n’Umwuka mu butayu. Ngo asenga iminsi 40. Bigaragaza uko Satani yamugerageje n’uburyo Yesu yatsinze ku bwo imbaraga zavuye mu masengesho.

Yesu kandi mu byo gusenga, Bibiliya ivuga yirirwaga yigisha, nimugoroba akajya gusenga byerekana ko ari ho yakomoraga imbaraga z’ibyo yakoraga byose.

Hari n’ubwo yabwiye abigishwa be ngo: uwo ntavanwaho n’ikindi keretse kwiyiriza ubusa no gusenga.

Gusenga ni ubuzima bw’umukristo, ni ho hari ipfundo ryo kurangiza neza urugendo twatangiye rwo kuva mu isi y’ibibi tukinjira mu isi y’Umwuka.

Dusome: Matayo :6:7
Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa.

Yesu mu kwigisha abantu gusenga yerekanye ko gusenga uvuga amagambo menshi ntaho bihuriye no gusenga nyakuri. Gusenga bitandukanye n’amagambo.

Yesu aravuga ati: ntimugasubirasubiremo, ashaka kuvuga ko hari iby’ingenzi mu isengesho:

  1. Kuramya Imana bikubiyemo no kuyisobanukirwa. (Hari abo Paulo yabwiye ngo iyo musenga mutayizi niyo ngira ngo mbabwire muyimenye).
  2. Gusubizaho ubusabane bwacu kdi uyu mubano ukuntu kwicwa n’uko akenshi dushaka kwigeragereza ngo tubone ibisubizo nyamara Imana idutegereje ngo tuyihamagare.
  3. Kwemera ubushake bw’Imana mu buzima bwacu. (icyo ushaka kibe mu isi nk’uko kiba mu ijuru).

Ibihe nsenga Uwiteka bintarura mu mpagarara ngo nigire aho Data ari muganyire ibyo nkennye byose. Mu gihe cy’umubabaro bimpumuriza umutima, nsinda ubukana bw’umwanzi mu bihe byiza byo gusenga.

Mugire amahoro.

Fidèle Amani

Leave a Comment

Your email address will not be published.