Ijambo ry’Imana ryo ku wa gatatu tariki 09-01-2019


Yesu ashimwe bene Data. muri uyu munsi icyo numva nifuza kubabwiraho ni ugushima Imana. Ubwa shize hari uwatubwiye ko gushima ari nk’itegeko.

Nange nshaka ko tuganira ku ijambo ryo gushima Imana tuyishimira ubuntu bwayo, tutirase ikintu cyo gukiranuka kwacu na kimwe.

Mu buzima hari ubwo tubona ibitubayeho tukagira ngo ni kubw’imbaraga zacu, nyamara siko biri rwose pe. Umuririmbyi ni we wavuze ngo “ibyishimo byose n’ibyago byacu biva mu rukundo rw’Umwami Mana…”

Umwanditsi w’iyi Zaburi ya 40: 2-6 harimo amagambo yerekana uko Dawidi yiyumviraga muri we:

Nategereje Uwiteka nihanganye, Antegera ugutwi yumva gutaka kwanjye. Kandi ankura mu rwobo rwo kurimbura no mu byondo by’isayo, Ashyira ibirenge byanjye ku rutare, Akomeza intambwe zanjye. Kandi yashyize indirimbo nshya mu kanwa kanjye, Ni yo shimwe ry’Imana yacu, Benshi bazabireba batinye, biringire Uwiteka. Hahirwa uwiringira Uwiteka, Kandi ntahindukirire abibone cyangwa abiyobagiriza gukurikiza ibinyoma. Uwiteka Mana yanjye, Imirimo itangaza wakoze ni myinshi, Kandi ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi, Ntihariho uwagereranywa nawe. Nashaka kubyātura no kubirondora, Byaruta ubwinshi ibyo nshoboye kubara.

Hano Dawidi aravuga ngo nategereje Uwiteka nihanganye ariko wowe ibukako utari unihanganye, ibukako wasakuje mu kigeragezo, ukavuza induru ngo byacitse ariko Imana kuko ari nziza, iragusaayuraaaa, iravuga iti: va muri iyo nzarwe, hagarara kuri jyewe Rutare, hallelujah… Yakomeje intambwe zawe, mu maso hawe hahinduka nk’urutare, abanzi bawe baragutinya, Imana ishimwe, kuko yo ubwayo yagukomeje. Nubwo utari ukiranuka cg witwara neza ariko Imana yarakubabariye irakwemera, ikwita umwana kdi inshuti yayo, hallelujah.

Maze Dawidi rero amaze gufashwa asanga ibyo Uwiteka amufitiye ari byinshi, kdi asanga agiye kubibara atabivamo: nubwo tujegajega mu kwizera (sicyo twakirata), nubwo tudakiranuka ibyo Uwiteka atekereza (Yeremiya 29:11) ntibibarika. Kandi nta wagereranywa n’Uwiteka kuko amaso yacu atigeze kureba n’amatwi yacu ntazigera yumva indi Mana ibasha gukiza nk’Uwiteka.

Tugume kuyigirira ikizere kdi Il est digne de confiance notre Dieu.

Kdi muzanyambaza, muzagenda munsenga nange nzabumvira (Yeremiya 29:12).

Bonne journée.

Fidèle Aman

Leave a Comment

Your email address will not be published.