IJAMBO RY’IMANA RYO KU WA GATATU TARIKI YA30 /01/2019 Umutwe w’ijambo Gukuzwa 


Dusome ijambo RY’IMANA dusanga mugitabo cya Yosuwa ibice 3 kumurongo wa 7 nuwa8 Uwiteka abwira Yosuwa ati uyu munsi ndatangira kugukuza mumaso yabisiraheri bose bazamenya ko ndikumwe nawe nkuko nabonaga na mose ariko ubwire abatabyi bahetse isanduku yisezerano uti nimugera kunkombe ya Yorodani mumanuke muyihagararemo _

Bwoko bw’Imana ndifuzako tuganira kuri ayo amagambo cyane cyane kuri iri jambo rivuga Gukuzwa Ubundi Gukuzwa biva munshinga yo gukura iyo umuntu atakuze mukinyarwanda tuvugako yagwingiye tugarutse ku ijambo ryacu hano Imana yabwiye Yosuwa ngo kuva uyu munsi ndatangira kugukuza mu maso y’abisiraheri bose iramubwira iti kandi bazamenya ko ndi kumwe nawe nk’uko nabanaga na Mose birumvikana ko ubundi abisiraheri ntabwo Yosuwa bamwemeraga kuko batari bamuzi ariko Imana ntishobora gukoresha umuntu itaramukuza mu yandi magambo Imana yashakaga ko ayikorera ku mugaragaro kuko ikorana n’abantu bakuze ntabwo ikorana nabantu bagwingiye nubwo muriyiminsi turimo byadusohoyeho.

Ubona umuntu ari mu murimo ariko atazi gutandukanya icyatsi n’ururo muma chorale barimo mu bayobozi ariko birakwiye kandi ko twinginga Imana ikadukuza kugirango tuyikorere tuzi ibyo turimo ariko kandi kugirango Imana igukuze hari condition :

kumurongo wa 8 Imana ibwira Yosuwa ngo nimugera ku nkombe ya Yorodani mumanuke muyihagararemo muby’ukuri Yorodani wari umugezi uteye ubwoba kuburyo nta muntu wawutinyukaga ariko Imana ibwira Yosuwa ko abatabyi bahetse isanduku y’isezerano bagomba guhagararamo bakimara guhagararamo amazi yigabanyamo 2 abisiraheri barambuka Icy’Imana idushakaho nk’abakozi b’Imana mbere yuko idukuza nuko duhagarara muri Yorodani kugirango abandi bambuke Yorodani bivuga ko tugomba guhagarara mukuri.

Tugahagarara mu murimo buri wese aho abarizwa maze abajura bakambuka abasambanyi bakambuka abasinzi bakambuka mu yandi magambo bagakizwa nibwo Imana izadukuza ndetse ikanaduhindurira amateka no mu by’ubu buzima busanzwe murakoze cyane

Ev.Rodrigue Rugomwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published.