Muracyari kumwe na JAPHET.
THEME:TWIRINDE KWIYANDUZA.
📖👉🏼Gukegekwa kwa kabiri 32:1 Tega ugutwi wa juru we, nanjye ndavuga, Isi na yo yumve amagambo amva mu kanwa.
👉🏼📖Gutekwa kwa kabiri 32:5 Bariyononnye ntibakiri abana bayo, Ahubwo ni ikizinga kuri bo, Ni ab’igihe kinaniranye kigoramye.
👉🏼📖Gutegekwa kwa kabiri 32:11 Nk’uko ikizu gikangura ibyana byacyo, Kigahungiriza amababa hejuru yabyo, Kigatanda amababa kikabijyana, Kikabiheka ku mababa yacyo,
Gutegekwa kwa kabiri 32 :12 Ni ko Uwiteka yari umuyobora wabwo wenyine, Nta mana y’inyamahanga yari kumwe na bwo
📖👉🏼 Gutegekwa 32:13 Yarabuzamuye ibutambagiza mu mpinga z’imisozi yo mu isi, Burya umwero wo mu mirima, Abuha kunyunyuza ubuki bwo mu rutare, N’amavuta ya elayo yo mu gitare kirushaho gukomera.
🙌🏼🙌🏼yoooo nukuli Imana yatugiriye neza iradutuza maze iradutunga .
Iduha gutura ahantu hari hafite abenegihugu Imana ntiyarebye kuribo ahubwo ihaduhera umugisha.
Ariko tumaze kurya tugahaga twariyanduje 😭😭
Ese koko wowe wamaze kugera aho ngaho utuye ukomeza kwitwara neza nkuko Imana ishaka cg wariyanduje?
Aho ntiwasanga warabaye nka Yelushuni❓
📖👉🏼Gutegekwa kwa kabiri 32:15 Maze Yeshuruni arabyibuha atera umugeri, Urabyibushye, urahonjotse, urarembekereye. Maze areka Imana yamuremye, Asuzugura Igitare cy’agakiza ke.😭😭
Ikosa rikomeye abantu bo muri yisi abantu dusigaye dukora ni ugutera umugeri Uwiteka watugiriye aka tugira uko dusigaye tumeze ubu😭😭
Yelushuni ngo yaretse Imana y’agakiza ke😭😭
Muyandi magambo Yelushuni yabuze kwirinda maze ariyanduza😭😭
Imana iturengere
Nshuti zajye mbifurije kutibagirwa ineza y’Imana .
Nukuli Imana idushoboze kutiyanduza.
Ahubwo duharanire iteka kwezwa.
Mukomeze kugira ibihe byiza mumitima muharanira kwezwa no kwitunganya Umu si kumunsi.
Yari Japhet guturuka I Karongi.