IKIGISHO CYO KU WA KABIRI LE 07 /08/2018 MUGEZWAHO NA MWENE SO PAST DOMINIQUE R.

 

 

Dusome Yesu ahera ubwo atangira kwigisha avuga ati”Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”mat 4:17

Ndabashuhuje , mu izina rya Yesu I gitondo nkiki .mpisemo iri jambo ngo tube ariryo tuganiraho Kwihana

Iri .jambo ryo kwihana ryagiye ryiganza cyane mubyanditswe haba mu isezerano rya cyera ndetse no murishya ,Yohani niryo yatangiriyeho avuga ati mwihane kuko ubwami bw”‘Imana buri hafi ,Yesu nawe niryo yatangiriyeho ,pawulo nizindi ntumwa barigararutseho ndetse baritindaho

Iyo witegereje kdi usanga inzira yo kwihana ariyo yonyine ituganisha Ku gakiza

Ijuru riravugwa imigisha iravugwa ariko usanga inzira iganisha aho .ari ukwihana

Repentance is change of direction in thought and behavior

Guhinduka mu mitekerereze imyizerere ,umwifato mbega ingeso zaawe bikagaragara ko bitunganiye Imana

kwihana ni ukwitandukanya n’ikintu cyose Imana itishimira amoko yose y’ibyaha n’ingeso mbi ,imyitwarire idahwitse muri society igihakana cyose kubaho kw’Imana ndetse na kamere yayo .

Intambwe eshatu icyaha kihanamwo
—————————————-

Abantu bavuga uburyo bwo kwihana muburyo butandukanye ,hari abavuga ko ikingenzi ari uguhinduka ,abandi bakavuga ko kubabazwa n’icyaha bihagije ,abandi bakavuga ko ibyaha twabibariwe byarangiye ariko reka twifashishe bibiliya turebe uko icyaha kihanwa

1⃣kwicuza ibyaha : iki n’igikorwa cya Mwuka wera aho .umuntu wakoze icyaha acyibonamo maze akababazwa nacyo ndetse akumva agize amahirwe akibabarirwa atakongera kugikora

Nuko yisubiyemo aribwira ati ‘Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n’imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano.luka 15

👉🏻iyi ntambwe yo kwicuza cg kubabazwa n’icyaha ,cg yo kugira agahinda ko muburyo .bw’umwuka igaragazwa n’amarira ,umubabaro w’ibyo umuntu yakoze akumva ahangayikishijwe .nabyo uyu mwana w’ikirara NGO.yisubiyemo yitekerezaho yumva ababajwe nibyo yakoze kdi n’ubuzima arimo .👉🏻nta muntu .wihana aseka cg bisaba ko agirwa inama ngo .uzihana utya ahubwo uyu ni umurimo ukorwa na mwuka mu buzima bwugiye kwihana

Intambwe ya 2⃣ni ukwatura : Ibyaha kugirango bikurweho bigomba kwaturwa hari inyigisho zitandukanye ziriho zivuga ngo icyangombwa ni ukubireka ,cg ngo ubwawe wafashe umwanzuro biba bibahagije hari abiyaturira cg ngo bakabibwira Imana bonyine ariko muri bibiliya tuhasanga imirongo myinshi ivuga kwaturirana cg kuvuga ibyaha umuntu yakoze

Nakwemereye ibyaha byanjye, Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye. Naravuze nti”Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”, Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye. Sela zaburi 32:5

ababatiriza mu ruzi rwa Yorodani bavuga ibyaha bakoze.mat 3:6

Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.1yoh1:9

Uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, Ariko ubyatura akabireka azababarirwa.imigani 28:13

Uyu wa mbere nyuma yo kugira umubabaro atewe no gucumura ntiyigeze atwikira ibyaha bye ahubwo yarabyatuye ,uwa kabiri nawe Yohani yabatizaga abantu bamaze kuvuga ibyaha bakoze ,undi nawe ati natwatura ibyaha kwatura ni ukuvuga ,uwa nyuma nawe ngo ubihisha ntazagubwa neza kwatura ni nko kuruka ibintu byari byakubujije amahoro munda uhita uruhuka 👉🏻ubu hateye uburyo bwo kwatura aho umuntu mubana mufitanye a.akimbirane ibibazo ariko hakaba ntawasanga undi ngo amusabe imbabaze bacoce ibyo bibizingiyeho bikaba ari nayo mpamvu ntakereza ituma abantu bataguka nibiri mumutima yabo ,

Ninde ukwiriye kwaturirwa

—————————-

Jye numva ari umuyobozi wawe hari abakorana ibyaha bakaturirana ,hari abaturira abandi bakabivuga uko biri kose .ntekereza ko umuyobozi wawe yagufasha kurusha abandi Bose kuko hari igihe haba ngombwa ko hari Ikindi gikorwa nyuma yo kwatura urugero wasambanye ariko Wenda mwateranye n’inda cg mwanduzanyije ,cg wibye ariko birasaba no gusubiza ibyabandi izo nama wagirwa sintekereza ko buri wese yaziguha ,intambara nyinshi .zizanwa no kwatura bitewe nabo waturiye ziri mubituma uku kwatura kugenda gucika intege kdi hatariho kubabara ,no kwatura kubabarirwa ntikuriho

Intambwe ya 3⃣ Guhindukira : iyi niyo ntambwe ya nyuma y’ingenzi iterwa nuwihannye kubabazwa n’icyaha ntibihagije Yuda yababajwe nacyo ariko afata umwanzuro mubi ariko petro yababajwe nacyo afata umwanzuro mwiza ,Kwatura ibyaha ntibihagije ahubwo kukireka ukagitera umugongo ugafata inzira yindi niryo pfundo ryo kwihana neza

👉🏻kwihana bigendana no guhindukira

– ahubwo mbaza ab’i Damasiko maze mbwira ab’i Yerusalemu n’abo mu gihugu cyose cy’i yudaya n’abanyamahanga ,mbabwiriza kwihana no guhindukirira Imana bakora imirimo ikwiriye abihannye ibyak 26:20

Sibyiza ko umuntu ahora asubiramo ibyaha abinwa nkunwa amazi ngo Imana imbabarire ndongeye nkiguyemo nejo gutyo kwihana kwiza nuguhindukira ni ukureka icyaha kdi birashoboka mu mbaraga z’umwuka wera nugenzura urasanga hari ibyo waretse .

Ndarangiza mvuga ngo mwuka wera akomeze asobanure kdi Imana ibahe umugisha mu izina rya Yesu amina

Leave a Comment

Your email address will not be published.