IYIGISHO CYO KU WA KANE TARIKI 06-02-2020 TUGEZWAHO NA Fidèle Amani

Umuhamagaro w’abantu Imana yacunguye!

Twahamagariwe kwera no gukiranuka, twahamagariwe kubahisha izina ry’Imana, twahamagariwe kugira ngo Imana yacu ivugwe neza. Isi ikiriho, Imana itwitezeho kuba abayihagararira neza mu isi.

Mu miryango 12 y’aba Yakobo ari bo Bisirayeli Imana yatoranijemo umuryango w’abakomoka kuri Lewi. Na bo si bose kuko bagombaga kuba batagira inenge n’imwe.

Dusome:
Abalewi _ 22:32-33 _ Ntimugasuzuguze izina ryanjye ryera, kugira ngo nerezwe hagati mu Bisirayeli. Ndi Uwiteka ubeza, wabakuriye mu gihugu cya Egiputa kuba Imana yanyu.”

Ushobora kwireba ubwawe, ukareba ishyaka ryawe, ukabihuza n’umugambi w’Imana kuri wowe.

Ntabwo ari umuryango wawe, cg idini usengeramo, cg muri company ukorera cg yawe. Ni wowe ku giti cyawe.

Ndagira ngo nkubwire ibanga ry’agakiza. Utagira ngo Kristo yacunguye igihiriri cy’abantu. Oya, n’iyo uba wenyine, ari wowe munyabyaha gusa Yesu aba yaragupfiriye.

Ugomba kwitandukanya n’ikivunge cy’abantu benshi muba muri kumwe. Ugomba kunezeza Imana ubwawe, wenyine, muri chambre yawe, mu modoka yawe, uri kugenda n’amaguru wenyine. Hari abantu cg badahari, ugomba kunezeza Imana.

Umenye ko udakwiye kuvuga ibyo ubonye, udakwiye kurya ibyo ubonye, udakwiye kujya aho ari ho hose, ukadakwiye kugendana n’ubonetse wese kubw’ubwo guharanira kunezeza umuremyi, Imana yakwicunguriye.

Imana inyurwa vuba, uziko no kugambirira nrza bituma Imana yishima. Ibuka Salomon ku kanunga karuta akandi ubwiza, ubwo Imana yamubwiye gusaba icyo ashaka, yasabye neza Imana imwegurira byose.

Na Dawidi se Imana yamwemereye imbabazi zihoraho kubw’umutima yamubonanye.

Tugire ishyaka ry’ibyiza, tuzirikane umuhamagaro wacu, Imana izatugirira neza birenze ibyo dushaka cg dusaba.

Fidèle Amani

Leave a Comment

Your email address will not be published.