UBUHAMYA BUVUGA UKO PASTEUR RWAKUNDA DOMINIQUE YABATIJWE MU MWUKA WERA


➖➖➖➖➖

👨 Ngiye kubaha ubuhamya bwukuntu Imana yangiriye neza ikambatiza mumwuka
👨Jyewe muvugana nitwa Rwakunda Dominique ndumugabo ufite abana babiri babakobwa numufasha murabyumva nkaba ndi Pasteur mu Itorero ry’ADEPR
mvugira ngo amen niba turi kumwe
🙅 Sindi bukubwire rero aho navukiye uburyo navukiye mubyaha ngakura ndi akana kakabandi kabi ngacika iwacu nkaza ikigali n’amaguru nvuye ibutare nkabaho mayibobi imyaka myishi nkababara cyane nkaba ibandi murwego rwo hejuru 1998 mugitondo kucyumweru Ku Muhima nkakira Yesu ngahinduka nkaba icyaremwe gishya Namaze gukizwa rero muri uwo mwaka muribuka ko muriyo periode kumuhima mu rubonobono mu Bibare nahandi hari ububyutse bukomeye cyane abantu bari Gusenga muburyo bukomeye
Kdi nukuri uwakizwaga yabaga akijijwe ndibuka jye byansabye gukora ibintu bikomeye nsubiza ibintu byinshi nari naribye nsaba abantu benshi imbabazi nahemukiye muri make nkizwa nkijijwe
Ntangira gushaka Imana rero yoooooo kumuhima umuriro warakaga abitwa ba tharissisia bakubitaga ipendo ba PST Hillari bakabwiriza yooooo wari umuriro

Amafranga nari narayatunze menshi muri ubwo busambo ibyaha byose nunvaga ntabishaka ikifuzo cyari kwezwa no kubatizwa mumwuka kuko nunvaga ahantu nageze nenda kuhava nkajya mu ijuru
Ndasenze rero imidugudu ndayizengurutse ikifuzo ari ukwezwa no kubatizwa yoooyoooo
Ndirutse bahagurutse abarwayi ngahaguruka ntarwaye ngo ndebe ko Imana yanyemera kuko nari narashayishije cyane

Ariko mfite ukuntu nafashwaga iyo Imana yabaga yamanutse anabaga mbyunva nugiye guhanura nkaba ndabyunva nkunva nafashijwe cyane ariko umuziro nukwinjiramo cyane no kuvuga indimi
Ndibuka nigeze mfashwa cyane nunva ngiye guhanura ariko ntavuze indimi mba ndatangiye ngo mwunve uko Imana ivuze heeeeee baba baracecetse mpita nibuka ko ntarabatizwa mba ndarumize bategereza ibindi baraheba (pastor)
Ndiyiriza ndara amajoro wapi ndawubura🙉🙉
⏰Igihe cyaje kugera njya kwiga Ku ishuri mba mbaye umwe mubayobozi niga 2ime secondaire Ku ishuri haba ububyutse bukomeye abantu babatizwa mumwuka ndumwe mubari kubasengera barahanura mpibereye jye ndawubura neza piiiiii
Naje kugera igihe rero hamwe no kuba umuyobozi dore ko nari nsigaye ndi president wa RAJEPRA mu kigo ndi pastor WO kwishuri bajya bapfukamisha abashaka umwuka simpfukame kubera nutwo twubahiro ariko nkumva ndabura ikintu
🙏🙏🙏🙏
Ngasenga nkarara ubutayu ndinginga ariko wapi
Nkigisha ngakora byose ariko ururimi wapi

Nabatijwe nte rero?

Twari dufite ikifuzo gikomeye ahantu nigaga cyari ikigo cyabafreres dukikijwe nabapadri ndetse nabama soeurs noneho bitewe nukuntu iyo milieu ari milieu yabaprotestant abanyeshuri benshi ntibajye mu kiriziya bakiyizira mubarokore abantu benshi rero barakizwa abayobozi bacu tugirana ibibazo baraturwanya cyane
Batwambura amapendo ingoma barayitwara batumerera nabi muburyo bukomeye
Twamburwa agaciro basanga duhagararanye turi abarokore bakatwirukankana
Bamwe muribo bakajya banabakubita ngo barebe ko twagabanya akavuyo kabarokore mu kigo
Maze tuza kubona bikomeye turiyegeranya twari barindwi tubwira Imana ko tugiye Gusenga amasengesho y’iminsi 14 Imana ikereka abayobozi abanyeshuri nabandi Bantu Bose bazabyumva ko tutasaze ko Imana ariyo yaduhamagaye turavuga ngo tuzasenga kugeza Imana ikoze igitangaza maze bagakizwa twunvaga hazapfa umuyobozi umwe maze tukamuzura bagahita bizera😀
Yooooo turasenze umunsi wa mbere uwa kabiri bityo bityo
Ijambo ari kora igitangaza bemere ko uri Imana natwe batwemere
Twasengaga gute mu ishuri wubikaga umutwe ugahamagara Imana waeangiza ukereka uwo muri kumwe niba mwigana nawe akubika umutwe gato agahamagara igitangaza mu kigo
Yooooo turasenze saa yine twarahuraga tugakora iteraniro ryiminota icumi ibintu byose bikorwa mu iteraniro bigakorwa muri 10min
Kwakirana kuririmba gutura imitima ijambo gusezeranaho byose muri 10min.

SAA kumi muri sporo twirukaga muri mucakamucaka babandi barindwi twegeranye tugenda dusenga twereka Imana agahinda
Turasenga weeeeeeee
Yooooooo saa sits zijoro twabaga twabyutse turi mumadushe toilet tubwira Imana ngo kora
Turasenga mwibuke ko twari muminsi 14
Habura iminsi itaru ngo tuyasoze mbibutse ko mu kigo abarokore bandi bari baratuvumbuye ko turi mumasengesho nabo batangira Gusenga tutabizi ikigo cyose kitangira gufatwa namasengesho
Habura iminsi itatu hari kuwagatatu Imana impa ijambo muri yosuwa 3. 5 ngo maze yosuwa abwira abantu ati mwiyeze kuko ejo Uwiteka azakora igitangaza muri mwebwe
Babana bati birabaye tuuuuuuuuu
Turaryamye kuwa gatatu kuwa Kane nijoro dusubira Gusenga dutangira nka saa sita zijoro twari twarashizemo inzara umunaniro twinginga Imana ngo igaragare
Twiyezaga buri seconda muriyo minsi yose
Saa sita saa munani saa cyenda turi inyuma ya refectoire yooooooooooop 😳😳Ngiye kubona yoooyoooo
Nijye warurimo usenga yaaaaaaaaaaaaaaaaa
Ariko mureke mbabwireee
💃 Narazamutse gake nsenga ndakomeza ninginga noneho numva uko nasengaga byahindutse ngiye kumva numva mbaye nkujyanwa numva sinkimenya aho ndi ariko ndi kuvuga yooooooo urwisiyoni ruba rwamanutse yoyooooo
👪 Bene da uwo munsi sinzawibagirwa kw’isi nta kintu kirandyohera nta kintu kirambera cyiza cyane nta munsi uranezeze nk’uwo yooooo
Ndajyanwa ndavuga abandi barakanura😳😳 baseka 😃😀😀kuko bari bataranyumva 👂👂mvuga ibyo bintu ubwoba burashira mukigo cyabandi tuvuga indimi ijoro ryose turisararanga yebabaweeee kujya kwiga biratunanira ibintu bihinduka bishya mba ndabatijwe
Nguko uko nabatijwe nyuma y’imyaka itanu Nizeye ariko ntabatije mu mwuka wera
Gato igitangaza twasabaga twarakibonye kuko nyuma yo kubatizwa mumwuka kumusi ukurikiyeho mukigo haje umusazi amenagura ibintu akubita abanyeshuri abafrere baratubwira ngo niba muri abarokore musengere uyu Musazi nakira turemera ibyanyu yoooo kubwira rero umuntu waraye abatijwe yo twaramujyanye muri class nababarokore bandi ikinyarwanda cyari cyaragiye tueamusengera iminsi ibiri arakira mukigo haba ibidasanzwe
Abafreres baratwemera abantu barakizwa dutumira choral yikirinda twigaga mu birambo abafreres barayakira ibintu birakomera baratubohora turasenga baratureka igitangaza twasabaga Imana iragikora
Kumunsi wanyuma wamasengesho twari twarapanze
Ntawashatse Imana ngo ayibure
Iyo umuntu ashatse Imana arayibona
Uko ushyiraho umwete mukuyishaka Niko uyibona
Iyo uyishatse gake ikwiyereka gake
Va mubintu byo kubipa guhengereza kwigira busy pfukama Imana iraboneka
Mbasabiye mwese kuzura umwuka wera kuzura umwuka biruta amamiliard y’amafranga

Leave a Comment

Your email address will not be published.